Ibi yabitangaje ubwo yafunguraga ku mugaragaro icyiciro cya mbere cy’abanyamategeko bo muri za minisiteri zitandukanye n’ibigo bya leta bagera kuri 28 bagiye kwiga uburyo bw’imyandikire y’amategeko.
Ayo masomo abera mu ishuri rikuru ryigisha iby’amategeko (ILPD) riri mu karere ka Nyanza yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 03/09/2012 akaba azamara amezi atandatu biga ibirebana n’imyandikire y’amategeko.
Minisitiri Karugarama yabivuze atya: “Abantu b’impuguke twifashishaga bavaga hanze y’igihugu bamara iminsi mike bakisubirirayo kandi tukanatakaza n’andi mafaranga mu bihugu bitandukanye Abanyarwanda bakajya kwigirayo”.
Muri ayo mahugurwa bazigishwa uko amategeko yandikwa mu ndimi eshatu arizo iKinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza zose zikaba zemewe gukoreshwa mu gihugu cy’u Rwanda nk’uko bigaragara mu itegeko nshinga ryacyo.
Karugarama asanga ko kuba abanyamategeko muri minisiteri zitandukanye n’ibigo bya Leta bagiye kwigishwa imyandikire y’amategeko ari ibintu bikomeye ku gihugu cy’u Rwanda.
Yagize ati: “Amategeko menshi aturuka muri za minisiteri n’ibigo bya Leta bashaka ko amategeko ashyirwaho niyo mpamvu abayashinzwe nibamenya uko yandikwa bizafasha Minisiteri y’ubutabera kujya uyumvikanisha bitayigoye kuko niyo ishinzwe kuyakurikirana”.
Impuguke zizifashwishwa muri ayo mahugurwa ziturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi birimo u Rwanda, U Bubiligi, Amerika, Australiya n’ahandi.
Abari basanzwe bakora umurimo urebana n’ibyamategeko muri za minisiteri zitandukanye hamwe n’ibigo bya Leta bavuga ko ayo mahugurwa azabafasha gukuraho imbogamizi bari basanzwe bahura nazo.
Bakunzi Jovin umwe mu bitabiriye ayo mahugurwa yatangaje ko zimwe mu ngorane bahuraga nazo ari ikibazo cy’indimi eshatu amategeko y’u Rwanda yanditsemo. Bamwe mu banyamategeko wasangaga bibabereye inzitizi mu kazi ariko ayo mahugurwa azabasigira ubumenyi buhagije mu nyandikire y’amategeko muri izo ndimi zose.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Translawyers ubwo niko twabita. Niba ikibazo cyari indimi ariko nibura bazi kuyandika mu kinyarwanda numva ntacyo byishe kuko Translators nabo barahari.