U Buholandi buzafasha u Rwanda kubaka ubutabera bukorera mu mucyo
U Rwanda rugiye gutangira kubaka ubutabera bugendera ku mategeko mpuzamahanga, uburenganzira bwa muntu no gukorera mu mucyo rubifashijwemo na guverinoma y’u Buholandi, nyuma y’uko basinye amasezerano y’imikoranire yimbitse mu butabera.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, ubwo yamaraga gusinya amasezerano y’imikoranire mu nzego z’ubutabera na Minisitiri w’ubucuruzi mpuzamahanga n’ubutwererane mu iterambere mu Buholandi, Liliane Ploumen, kuri uyu wa kane tariki 13/11/2014.
Yagize ati “Kubera ko tubyemeranyaho twembi akaba ari naho bashingira kuduha inkunga iyo ari yo yose, ubu dusinyanye amasezerano yo kugira ngo noneho dufatanye kurushaho. Niba dukeneye impuguke runaka tuzibone, niba dukeneye ubushakashatsi runaka tubufatanye. Niba hari ikibazo icyo ari cyo cyose tutari kumvikanaho dushyireho uburyo bwo kwicara tugatekereza kuri icyo kibazo tukagikemura”.
Yavuze ko aya masezerano azafasha kureba ejo hazaza heza h’ubutabera bw’u Rwanda, kuko mu bizakorwa harimo kuba imanza nyinshi zicibwa mu Rwanda zigiye kujya zishyirwa mu rurimi rw’icyongereza kugira ngo n’abanyamahanga bamenye ibibera mu Rwanda.

Aya masezerano yo gushyiraho iri huriro aje akurikirana n’andi aherutse gusinywa hagati y’ibi bihugu byombi yo gutera u Rwanda inkunga ya miliyoni 20 z’amayero azakoreshwa mu butabera bw’u Rwanda.
Minisitiri Ploumen yatangaje ko mu myaka 20 ishize u Rwanda n’u Buholandi bitangiye umubano hubatswe ubufatanye bukomeye mu butabera ndetse no gukorera mu mucyo.
Yatangaje ko kuba imanza zo mu Rwanda zigiye gushyirwa mu cyongereza bizatuma u Rwanda rurushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, kuko abahanga bakomeye ku isi mu mategeko bazashobora kureba ibikorerwa mu Rwanda, ibyiza bakabishima n’ibibi bakabigaya.
Yakomeje avuga kandi ko hari abandi bazajya bakoresha urugero ku manza zaciwe mu Rwanda, aho imanza zo mu Rwanda zizajya ziba zizwi ku isi hose. Yijeje ko u Buholandi buzakomeza gufasha u Rwanda mu kwiyubaka ndetse no kongera ibikenewe mu butabera.
Ayo mafaranga azakoreshwa mu kongerera imbaraga ubutabera bw’u Rwanda, harimo kurufasha gushaka ibimenyetso ahakorewe ibyaha (DNA).
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|