Tanzania yongeye gusabwa gukura igihano cyo kwicwa mu mategeko

Urukiko rwa Afurika rw’Uburenganzira bwa Muntu (African Court on Human and Peoples’ Rights) rwongeye gusaba Tanzania gukura igihano cyo kwicwa mu mategeko yayo, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano yo ku rwego rw’Umugabane wa Afurika yerekeye uburenganzira ku buzima (rights to life).

Mu mwanzuro urwo rukiko rwafashe, rwasabye Tanzania kuvugurura amategeko mpanabyaha yayo kugira ngo hubahirizwe ibikubiye mu masezerano ya Afurika ku burenganzira bw’umwana, mu ngingo yayo ya 15 mu gaka kayo ka mbere. Icyo cyemezo cy’urwo rukiko kandi cyaje gituruka ku gihano cyo gufungwa burundu cyahawe uwitwa Daudi Magunga wo muri Tanzania, ku cyaha cyo gufata ku ngufu yakoze mu gihe yari ataruzuza imyaka y’ubukure.

Urwo rukiko rufite icyicaro i Arusha, rwatangaje umwanzuro ushimangira ko igihano cyo kwicwa kinyuranyije n’ibiteganywa mu masezerano Nyafurika ku burenganzira bwa muntu (African Charter on Human and Peoples’ Rights). Urwo rukiko rwahaye Tanzania amezi atandatu ikaba yamaze gukura igihano cyo kwicwa mu mategeko yayo.

Nubwo itari inshuro ya mbere urwo rukiko rutegeka Tanzania gukuraho igihano cyo kwicwa, ariko icyo gihano cyakomeje kuguma mu mategeko mpanabyaha yayo. Ibyo rero bituma Tanzania ikomeza kuba mu bihugu bya Afurika bigifite igihano cyo kwicwa mu mategeko yabyo, nubwo hari umwanzuro wo mu 1999 wafashwe na Komisiyo ya Afurika ku burenganzira bwa muntu. Uwo mwanzuro uhamagarira ibihugu by’ibinyamuryango bya Afurika yunze Ubumwe gukuraho igihano cyo kwicwa.

Guhera mu 2014, ibihugu bya Afurika umunani gusa ni byo byakuyeho icyo gihano mu mategeko yabyo ariko bikabishyira no mu bikorwa. Umuntu uheruka guhabwa igihano cyo kwicwa muri Tanzania, yishwe mu 1995, ariko na vuba aha ngo hari abandi babiri bakatiwe n’urukiko igihano cyo kwicwa, nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kwica n’ubugambanyi.

Uwo mwanzuro w’urukiko rwa Afurika ku burenganzira bwa muntu nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Media Wire Express cyandikirwa muri Tanzania, uri mu rwego rwa gahunda nini irimo gukorwa hirya no hino ku Mugabane wa Afurika, yo kongera gusuzuma no kuvugurura amategeko mpanabyaha (penal codes) yanditswe mu gihe cy’ubukoroni.

Ibihugu bikomeje kugenda bikuraho igihano cyo kwicwa mu rwego rwo kujyanisha amategeko yabyo n’amabwiriza agezweho agenga uburenganzira bwa muntu .Urwo rukiko rwa Afurika rw’Uburenganzira bwa muntu, rusaba gukuraho icyo gihano kuko kitajyanye n’amahame y’uburenganzira bwa muntu. U Rwanda rwakuyeho igihano cyo kwicwa mu mategeko yarwo guhera muri Nyakanga 2007.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka