Sobanukirwa uko amategeko agena ibyo kumenyekanisha urupfu rw’umuntu

Umuntu wese wapfushije, ategekwa n’itegeko nº32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango mu ngingo zaryo zitandukanye, kumenyekanisha urwo rupfu mu buyobozi kandi ibi bigakorwa bitarenze iminsi 30.

Burya ngo nta muntu ushobora kurengerwa n’ibisobanuro bivuga ko atari azi itegeko runaka igihe cyose iryo tegeko ryasohotse mu igazeti ya Leta. Ni muri urwo rwego twabateguriye iyi nkuru ngo murusheho gusobanukirwa neza n’icyo amategeko ategeka uwagize ibyago agapfusha uwe.

Ingingo ya 106 y’iryo tegeko, ivuga ibijyanye no kumenyesha ko umuntu yapfuye, ivuga ko kumenyesha ko umuntu yapfuye bikorwa mu minsi mirongo itatu (30) ikurikira itariki umuntu yapfiriyeho herekanywe icyemezo cy’umuganga cyangwa icyemezo gitanzwe n’ubuyobozi bubifitiye ububasha. Bikorwa hari abatangabuhamya babiri (2) bafite nibura imyaka cumi n’umunani (18).

Ingingo ya 107 y’iryo tegeko, ivuga abemerewe kumenyesha ko umuntu yapfuye. Inyandiko yerekeye uwapfuye ikorwa ikurikije ibitangajwe n’uwo bafitanye isano, uwo bari barashyingiranywe n’undi muntu wese uzi irangamimerere ye ku buryo buhagije.

Iyo irangamimerere y’umuntu wapfuye itazwi, inyandiko yerekeye urupfu rwe ikorwa hakurikijwe ibitangajwe n’ubuyobozi bw’akagari k’aho yapfiriye.

Inyandiko yerekeye uwapfuye ishyirwaho umukono n’uwatangaje urupfu, abatangabuhamya babiri (2) bafite nibura imyaka cumi n’umunani (18) n’umwanditsi w’irangamimerere.

Ingingo ya 108 y’iryo tegeko, ivuga ibijyanye no kumenyesha urupfu rw’umuntu utazwi.

Umenyesha urupfu rw’umuntu utazwi, agaragariza umwanditsi w’irangamimerere ahantu n’itariki uwo muntu ashobora kuba yapfiriye n’ibindi yashoboye kumenya byerekeye izina, imyaka yari afite, umwuga yakoraga, aho yavukiye n’aho yari atuye ashingiye kuri raporo y’umugenzacyaha cyangwa ya muganga. Iyo aho yapfiriye hadashoboye kumenyekana, ahakekwa ko yapfiriye ni aho basanze umurambo we.

Ingingo ya 109 y’iryo tegeko, ivuga ko umuntu wese upfiriye mu kigo cy’ubuzima ahita yandikwa mu gitabo cyabugenewe.

Umwanditsi w’irangamimerere w’aho ikigo cy’ubuzima kiri, abayobozi b’inzego za Leta zibifitemo inyungu cyangwa ab’inkiko bashobora guhamagaza icyo gitabo igihe bibaye ngombwa.

Ingingo ya 110 y’iryo tegeko, ivuga ibijyanye no kumenyesha urupfu rw’uwapfiriye muri gereza, ivuga ko mu gihe umuntu apfiriye muri gereza, umuyobozi w’iyo gereza agomba, bitarenze amasaha mirongo irindwi n’abiri (72), koherereza umwanditsi w’irangamimerere w’aho umuntu yapfiriye, icyemezo cy’urupfu gitangwa na muganga wemewe.

Ingingo ya 111 y’iryo tegeko, ivuga ku iyandikwa ry’urubanza rutangaza ko umuntu yapfuye, ivuga ko urubanza rwemeza ko umuntu yapfuye rufatwa nk’inyandiko yerekeye urupfu, rukandikwa mu gitabo cy’abapfuye no mu mpande y’inyindiko y’ivuka y’uwo batangaje ko yapfuye.

Iyo uwari waratangajwe ko yapfuye nyuma yo kuzimira cyangwa kubura abonetse, urubanza ruteshwa agaciro bisabwe na nyir’ubwite, cyangwa undi muntu wese ubifitemo inyungu hagakurikizwa inzira isabwa mu gukosora inyandiko z’irangamimerere nk’uko biteganywa mu ngingo ya 88 y’iri tegeko.

Ingingo ya 112 y’iryo tegeko, ivuga ku itangwa rya kopi y’inyandiko y’uwapfuye, isobanura neza ko kopi y’inyandiko y’uwapfuye cyangwa inyandiko igaragaza ingingo z’ingenzi itangwa n’umwanditsi w’irangamimere bisabwe n’uwari warashyingiranywe n’uwapfuye, umwana we,umubyeyi w’uwapfuye, uwo bava inda imwe cyangwa undi muntu wese ubifitemo inyungu.

Mu gihe umwanditsi w’irangamimerere yanze gutanga iyo kopi, uwo bayimye ashyikiriza ikibazo cye ukuriye umwanditsi w’irangamimerere.

Iyo atishimiye igisubizo amuhaye, ikibazo cye agishyikiriza urukiko rubifitiye ububasha rukakiburanisha mu buryo bw’ibirego byihutirwa.

Iyo inyandiko y’uwapfuye itabonetse kubera impamvu iyo ari yo yose, isimburwa n’urubanza ruciwe n’urukiko rubifitiye ububasha rw’aho uwapfuye yari atuye cyangwa yabaga, hakurikijwe ibiteganywa n’ingingo ya 86 y’iri tegeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwakererewe kwandikisha nyakwigendera mugitabo cyabapfuye bigenda gîte?

Alias yanditse ku itariki ya: 16-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka