Seyoboka ushinjwa Jenoside arifuza ko urubanza rwe rutangira

Sous-Lieutenant Henry Jean Claude Seyoboka n’umwunganira basabye urukiko rukuru rwa gisirikari gutesha agaciro icyemezo cyafashwe n’urukiko cyo kumufunga indi minsi 30.

Seyoboka n'umwunganira basabye urukiko gutesha agaciro icyemezo cyo kumufunga indi minsi 30
Seyoboka n’umwunganira basabye urukiko gutesha agaciro icyemezo cyo kumufunga indi minsi 30

Sous-Lieutenant Seyoboka ufunzwe by’agateganyo, akurikiranyweho icyaha cya Jenoside, uyu munsi urubanza rwe rwaburanishijwe ku rwego rw’ubujurire.

Seyoboka n’umwunganira basanga ibivugwa n’ubushinjacyaha ko bugikusanya ibimenyetso, ndetse ko hari n’abandi batangabuhamya bagomba kubanza kubazwa kugira ngo iperereza ryuzure, nta shingiro bifite.

Ibi babivugira ko ngo mbere y’uko afatwa bigaragaza ko hari iperereza rihagije ryari ryakozwe kuva mu 1997.

Seyoboka yagize ati "Ese abatangabuhamya batabonetse icyo gihe cyose, ubungubu mu mwaka wa 2017 ni bwo barimo kuboneka?

Si ukuvuga ngo ni umuntu wabayeho atazwi, ahubwo Leta ya Canada kuva mu 1997 yabagejejeho ikibazo cyanjye ku buryo buhagije."

Sous Lieutenant Seyoboka asanga igifungo cy’agateganyo cy’indi minsi 30 yahawe gikuweho urubanza rugatangira mu mizi ntacyo byakwangiza, ahubwo byafasha ko n’abo bivugwa ko yahemukiye babona ubutabera.

Uruhande rw’ubushinjacyaha na rwo rwagaragaje ko nta nyungu rufite mu gutinza urubanza, rusobanura ko ibyo rwasabye byemewe n’amategeko, dore ko rwemerewe gusaba ko ukekwaho ibyaha bikomeye akomeza gufungwa byagateganyo kugeza ku mwaka.

Urukiko rukuru rwa gisirikari rwanzuye ko uru rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ruzasomwa tariki ya 10 Gashyantare 2017 saa tatu za mugitondo ku cyicaro cyarwo giherereye i Kanombe.

Sous Lieutenant Henry Jean Claude Seyoboka wahoze mu ngabo za Ex-FAR yavutse mu mwaka wa 1966, avukira mu Kagari ka Kiyovu, Umurenge wa kiyovu, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Akekwaho icyaha cy’ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no gucura umugambi wo gukora icyaha cya Jenoside.

Akekwaho kandi icyaha cyo gufata abagore no kubasambanya ku gahato, icyaha cy’ubwicanyi n’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

Seyoboka yabaye uwa kabiri woherejwe avuye muri Canada aho yari yarahungiye, nyuma ya Leon Mugesera woherejwe mu Rwanda mu mwaka wa 2012, akatirwa gufungwa burundu, ariko arajurira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mugabo rwose ari muri Canada yarazi ko yegeze mwijuru, cyangwase akiri umusirikare ya HABYARIMANA alias KINANI, kuko yarafite agasuzuguro, yibaza ko kwica ari bibi, ariko kwica UMUTUTUTSI ntacyo bitwaye.
Ngaho rero ubutabera buzakugire umwera maze turebe sha. Ese aho uri iyo urwamye wibaza ikyi? Ariko ntacyo bitwaye sha, ntabwo uriha ifaranga narimwe, inzu y’ubusa, amazi woga ntabwo uyishyura, urira ubusa, ahubwo rwose yarakize.
LES ANNEES PASSENT MAIS LES CRIMES RESTES.

Bacyebeza yanditse ku itariki ya: 8-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka