
Seyoboka akurikiranyweho ibyaha bitatu; icyaha cya Jenoside, icyo kurimbura imbaga n’icyaha cyo kwica nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.
Ibi byaha aregwa kuba yarabikoreye ahahoze ari muri Perefegitura y’Umujyi wa Kigali, ahahoze ari muri Komini ya Nyarugenge, Segiteri ya Rugenge.
Ashinjwa kuba yararindaga bariyeri ziciweho abatutsi batandukanye, bari batuye muri aka gace, akaba yari umusirikare mu ngabo za kera.
Yahawe ubuhungiro n’iki gihugu cya Canada, ariko ahisha ko yari umusirikare. Hari mu mwaka 1996.
Nyuma yo kumenya ko hari ibyaha bikomeye akekwaho birimo Jenoside, yambuwe icyemezo cy’ubuhunzi kimwemerera kuba muri Canada, hari mu mwaka wa 2006.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko muri Canada hoherejwe impapuro zo guta muri yombi abantu bagera kuri 13 bose bakekwaho ibyaha bya Jenoside basize bakoreye mu Rwanda.
Seyoboka akaba abaye uwa kabiri woherejwe, nyuma ya Leon Mugesera wakatiwe gufungwa burundu, ariko akajurira.
Iki gihugu cya Canada ariko cyanaburanishije abandi babiri; Munyaneza Desire wakatiwe gufungwa burundu na Jacques Mungwarere wagizwe umwere.
Ohereza igitekerezo
|
Canada ikomeje kwitwara neza kbsa na France nibindi bihugu byuburayi byabaye indiri yaba genocidaire birebereho