Senegal yategetswe kuburanisha Hissene Habre

Urukiko mpuzamahanga rw’Umuryango w’Abibumbye (ICC), rwemeje Senegal igomba gukora ibishoboka byose kikaburanisha bidatinze Hissene Habre wigeze kuyobora igihugu cya Chad, niba idashoboye kumwoherereza ubucamanza bwo mu Bubirigi.

Abacamanza b’uru rukiko basanze Senegal itarubahirije inshingano zayo kubirebana n’amasezerano mpuzamahanga arwanya gushyira abantu ku ngoyi, igihe yananirwaga kuburanisha Hissene Habre, nk’uko urubuga rwa internet rwa BBC rubitangaza.

Uyu mugabo wategekeshaga igitugu amaze igihe yidegembya mu gihugu cya Senegal kuva aho ubutegetsi bwe buhirikiwe agahungira muri icyo gihugu hashize imyaka 20.

Byigeze no guhwihwiswa ko ashobra koherezwa kuburanira mu Rwanda, n’ubutabera bw’u Rwanda bwemera ko aramutse yoherejwe yahabwa ubutabera nk’abandi bose ariko kuva icyo gihe imiburanishirize ye yakomeje kudindira.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka