Rutsiro: Yafashwe nyuma y’umwaka yari amaze atorotse ubutabera

Umugabo witwa Nzabonimpa Jean Pierre wahoze ari umuyobozi w’akagali ka Kabona ko mu murenge wa Rusebeya yafashwe n’inzego z’umutekano tariki 15/11/2014 azira ko yari yaratorotse igifungo cy’amezi 9 yakatiwe n’urukiko.

Nzabonimpa yahamwe n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byoroheje urukiko rwisumbuye rwa Rusizi yari yajuririye rumukatira igifungo cy’amezi 9 n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 300 ahitamo gutoroka.

Uyu mugabo mu mawaka wa 2011 nibwo yakubise ndetse anakomeretsa umugore witwa Uzabakiriho Cansilida ubwo yamusangaga atagiye gukora umuganda ndetse ari no guhinga kandi kitari igihe cyo guhinga amukomeretsa mu gatuza.

Uyu musore yatorokeye i Kibungo mu mwaka wa 2013 amaze gusezererwa ku kazi akaba avuga ko yagiye ngo agiye gushaka imibereho yindi.

Abajijwe impamvu yatorotse kandi yarakatiwe yavuze ko ari ukubera ko yumvaga yararenganye kuko we yavugaga ko atigeze akomeretsa uwo mugore yasanze ahinga akaba ngo yarajuriye ubujurire bwe bugateshwa agaciro n’urukiko rwisumbuye rwa Rusizi aho rwahise rumukatira igifungo cy’amezi 9.

Nzabonimpa yafashwe ngo arangize igifungo cy'amezi 9 yakatiwe.
Nzabonimpa yafashwe ngo arangize igifungo cy’amezi 9 yakatiwe.

Umugore we Nyirarukundo Agnes avuga ko kuva yagenda mu mwaka wa 2013 atigeze amenya aho aherereye kuko batajyaga bavugana kuri Telefoni akaba yarongeye kumuca iryera ubwo yagarukaga mu kwezi kwa 11 uyu mwaka nk’uko yabibwiye Kigali Today.

Cyokora nubwo yatorotse adakoze igifungo yakatiwe yari yaramaze gutanga indishyi y’akababaro ingana n’ibihumbi 300 yagombaga guha umugore yakubise akaba yarayitanze mu kwezi kwa 5 mu mwaka wa 2013.

Ubu Nzabonimpa afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rutsiro mbere y’uko agezwa kuri gereza nkuru ya Gitarama.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka