Ruswa mu nkiko ngo iragabanuka n’ubwo kuyica burundu bikiruhanyije
Urukiko rw’ikirenga ruratangaza ko ruswa mu nkiko igenda igabanuka, ariko ko ibimenyetso byinshi byerekana ko inzira yo kuyirwanya burundu ikiri ndende, bitewe n’uko benshi batarakangukira gutunga agatoki aho ibarizwa, ndetse ko ubucamanza budahana bwihanukiriye abakozi b’inkiko bakira ruswa.
Perezida w’urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege, avuga ko mu myaka ibiri ishize habonetse umusaruro ushimishije, kuko imanza za ruswa zigenda zigabanuka kandi ziburanishwa mu gihe kigufi. Kuri ubu ngo inkiko zose mu gihugu zifite imanza zigera kuri 40, mu gihe mu mwaka ushize hagarahaye izigera kuri 65.
Kuri uyu mbere tariki 11/02/2013 kandi Prof. Rugege yavuze ko ubukana bwa ruswa bugenda bugabanuka mu nkiko, kubera ko mu mwaka wa 2011 abakozi b’inkiko barirukanywe kubera ruswa bari barindwi, mu gihe mu mwaka ushize wa 2012 hirukanywe batatu gusa.
Icyakora ngo inzira iracyari ndende kuko hacyumvikana ruswa mu nkiko, bitewe n’uko ababuranyi batanga amakuru adahagije kugira ngo abakozi bakira ruswa babe bakurikiranywa, ndetse no kuba abacamanza babogekera bagenzi babo bakurikiranyweho ruswa, bakabaha ibihano bijenjetse, nk’uko umuyobozi w’inkiko mu Rwanda yatangaje.
Prof. Rugege ati: “Uku ni ugukoresha nabi ubushishozi bw’umucamanza, ntabwo bihesheje ishema urwego rw’ubucamanza, kandi itegeko ritarobanura! Amategeko ahana ruswa arihanukira by’umwihariko ku bakozi b’inkiko bahamwa n’icyaha cya ruswa.”
Igitekerezo cya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, ni uko umuntu wemeye kwakira ruswa aba yihinduye igicuruzwa, uyimuhaye nawe akamubonamo agaciro kangana n’ikiguzi yamuhaye, bityo agahinduka ikiraro abandi bambukiraho mu kubona ibyo badakwikiye.

Insangamatsiko y’uyu mwaka izagenderewaho mu cyumweru cyo kurwanya ruswa cyatangiye kuri uyu mbere tariki 11/02/2013 igira iti “Ruswa itesha agaciro uyitanga n’uyakira, dukomere ku cyubahiro gikwiye urukiko.”
Itangazamakuru rirasabwa gushyira imbaraga mu gukumira no kurwanya ruswa, nk’uko ribisabwa n’itegeko ririgenga ryasomwe n’Umukuru w’urukiko rw’ikirenga, Prof.Rugege.
Mu kiganiro n’abanyamukuru cyakurikiye umuhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko, abanyamakuru bagaragaje ko imanza za ruswa zigomba no kureberwa mu gutinda gucira imanza abahamwa na ruswa.
Umukuru w’Urukiko rw’Ikirenga yasobanuye ko imanza zirimo akarengane, n’ubwo zaba zaraciwe burundu kandi hakurikijwe inzira z’ubujurire zose, zishobora gusubirwamo mu gihe urega yandikiye urwego rw’umuvunyi, akaba arirwo rusaba Urukiko rw’ikirenga kuburanisha izo manza.
Urukiko rw’ikirenga ruvuga ko ruswa nyinshi ikirimo kugaragara mu nkiko z’ibanze n’izisumbuye, ariko ko nta muntu n’umwe ukorera urwo rukiko wari wagaragaraho ruswa.
Ibi ariko ngo ntibibuza u Rwanda kuba ku isonga mu karere no mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC) by’umwihariko, mu kugira ruswa nkeya no gukaza ingamba zo kuyirwanya.
Mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa, inkiko zose zo mu Rwanda zizakangurira abaturage gutunga agatoki aho abakozi b’inkiko babasaba ruswa, bikazajyana no guca imanza zifitanye isano na ruswa.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|