Rusizi: Imanza z’amahugu ziri mu bitwara abaturage umwanya bakabaye bakoramo imirimo ibateza imbere

Ubwo hatangizwaga gahunda yo yo guca akarengane na ruswa mu karere ka Rusizi, abaturage basabwe kwirinda guheranwa n’imanza z’amahugu kuko zibatwara umwanya bakabaye bakoramo imirimo abateza imbere.

Mu karere ka Rusizi, gahunda yo kurwanya akarengane yatangirijwe mu murenge wa Nkungu tariki 17/09/2012 n’Umuvunyi Mukuru wungirije, Nzindukiyimana Augustin, wari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Bwana Nzeyimana Oscar.

Abaturage basobanuriwe imikorere y’urwego rw’umuvunyi, ndetse bahabwa n’umwanya wo kubaza ibibazo. Ibyagarutsweho cyane ni ibya barwiyemezamirimo bambuye abaturage n’amahugu ashingiye ku masambu.

Hari kandi ikibazo cy’ishuri ryisumbuye rya Rususa ryambuye abaturage amafaranga agera kuri miliyoni 300, biturutse ku mirimo yo kubaka ryakorewe hamwe n’abarigemuriye ibiryo n’abarimu bahigishije nubu akaba nta n’umwe ririshyura.

Abaturage babaza ibibazo bya rwiyemezamirimo wabambuye.
Abaturage babaza ibibazo bya rwiyemezamirimo wabambuye.

Hanabajijwe ikibazo cy’inguzanyo yahawe abaturage muri Girinka Banki, bakaba baranze kwishyura kubera ko ngo inguzanyo y’ibihumbi 600 bahawe idahuye n’agaciro k’inka bashyikirijwe. Bavuga ko inka bahawe atari iza kijyambere hakurikjwe ibipimo by’abavuzi b’amatungo.

Ibi bibazo byose byafatiwe imyanzuro ikarishye ku buryo abaturage twaganiriye batangaje ko bashimishijwe n’iki gikorwa.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yasabye baturage kudahugira mu manza z’amahugu n’amakimbirane ahubwo icyo gihe bakagiharira gukora akazi kabateza imbere. Akenshi ngo usanga hari abaturage babaza ibibazo kandi biba byarafatiwe umwanzuro n’izindi nzego.

Urwego rw'umuvunyi rufatanya n'akarere mu gukemura ibibazo by'abaturage.
Urwego rw’umuvunyi rufatanya n’akarere mu gukemura ibibazo by’abaturage.

Nyuma yo gukemura ibibazo by’abaturage habaye gusinya amasezearano y’ubufatanye n’imikoranire myiza hagati y’urwego rw’umuvunyi n’akarere ka Rusizi mu rwego rwo gushimangira intambwe nziza yagenzweho n’akarere ka Rusizi mu guca akarengane na ruswa.

Aya masezerano kandi azafasha mu ikoreshwa ry’icyumba cyashyizwe ku biro by’akarere ka Rusizi, kirimo mudasobwa zizajya zikoreshwa n’abakenera serivise z’urwego rw’umuvunyi, bityo aho kugana icyicaro cyabwo i Kigali, bakazajya bakoresha icyo cyumba mu kohereza no kubona ibisubizo by’ibibazo bazaba bafite.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka