Rusizi: Abakozi b’inzego z’ibanze bakekwaho za ruswa bagiye kugenzurwa

Ubwo umuyobozi w’akarere ka Rusizi yahuraga n’abakozi b’inzego z’ibanze harimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge kuwa 21/11/2013, yavuze ko ruswa irangwa mu maserivisi atandukanye igiye guhagurukirwa.

Nzeyimana Oscar uyobora akarere ka Rusizi yabwiye aba bakozi ko raporo iherutse gukorwa yagaragaje ko mu nzego z’utugari n’imirenge hatangwa ruswa zitandukanye ku bayobozi aho ngo abashaka serivisi runaka bazihabwa ari uko bagize icyo batanga.

Umuyobozi w'akarere ka Rusizi yasabye abayobozi b'inzego z'ibanze kureka kurya ruswa.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kureka kurya ruswa.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi kandi yatangaje ko nubwo ruswa itwangwa ari nkeya ariko ngo itangwa n’abantu benshi, aha abatungwa agatoki ni abanoteri, abasoresha , abatwika amatafari mu matanura babifashijwemo n’aba agurunomi b’imirenge n’utugari, abatanga ibyangobwa byo kubaka no gusana, abaveterineri b’imirenge n’utugali abashinzwe kwemeza abagomba gufashwa mu byiciro by’abatishoboye nko muri VUP n’abandi.

Ibyo byo byose ngo bigaragaza kumungwa kw’akarere aho usanga buri wese yarishwe n’amaco y’inda ariko ngo nubwo bitarashyirwa ahagaragara umuyobozi w’akarere yasabye abo bayobozi kwitondera ibyo bakora muri serivisi zabo kuko ruswa ituma igihugu kimungwa kandi n’akazi ntigakorwe neza nk’uko bigomba.

Abayobozi mu karere ka Rusizi barihanangirizwa kuri ruswa.
Abayobozi mu karere ka Rusizi barihanangirizwa kuri ruswa.

Muri aba bitabiriye inama nta numwe wagize icyo atangaza ku bibavugwaho yewe nabo twegereye ngo bagire icyo badutangariza bose birinze kugira icyo batangaza kubyo bavugwaho.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko se Oscar abeshyera iki? Yabanje nawe akihana? Iyo abona akiri ku buyobozi ni uko ibye bitazwi!! None se ba Vice Mayors nibo gusa cyangwa ni uko azi kugemura kubarusha?
Nawe nave mu bujura akorere abaturage!!!

sano yanditse ku itariki ya: 29-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka