Ruhango: Abaturage ba Kamusenyi barasaba ko uwishe umuryango w’abantu 6 yazanwa kuburanira mu ruhame
Abaturage batuye mu kagari ka Kamusenyi umurenge wa Byimana akarere ka Ruhango, nyuma y’aho bamenyeye ko umuntu wishe umuryango w’umuturanyi wabo yatawe muri yombi, barifuza ko yazanwa mu ruhame rw’abaturage aho yakoreye iki cyaha akaba ariho aburanira.
Aba baturage bavuga ko babajwe cyane n’urupfu rw’uyu muryango ngo kuko bari babanye neza, akaba ariyo mpamvu bifuza ko uwakoze iki cyaha bamuzana imbere yabo.
Mukarukaka Venansiya ni umukecuru uturanye n’uyu muryango wishwe tariki ya 31/07/2014 bikaza kumenyekana tariki ya 02/08/2014. Avuga ko nubwo babuze inshuti ariko nibura ngo bakwiye kubazanira iyo nkozi y’ibibi nabo bakayireba.

Habineza Jean Bosco nawe atuye hafi y’uyu muryango wishwe agira ati “oya rwose twumva ko n’abandi bakoze amahano nk’aya babatwara aho bakoreye icyaha, kuki twe se mu mudugudu wa Gahama batamutuzanira?”.
Baribwirumuhungu Steven w’imyaka 28 y’amavuko, niwe watawe muri yombi akekwaho kwica abana batanu na nyina wabo ndetse akaza no kubyiyemerera, akaba yarabishe nyuma yo gutoroka gereza ya Mpanga aho yari afunganywe na nyiri uyu muryango.

Amaze kubica, yatorokeye mu karere ka Ngororero mu murenge wa Sovu ari naho yaje gufatirwa n’inzego z’umutekano.
Ubwo bashyinguraga uyu muryango mu cyubahiro tariki ya 03/08/2014, Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi François Xavier, yari yijeje aba baturage ko uwakoze ibi naramuka afashwe bazamuzana imbere yabo.
Eric Muvara.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|