Ruhango: Abahemutse n’abahemukiwe bari mu gikorwa cy’ubwiyunge

Umurenge wa Kinihira wo mu karere ka Ruhango, uri mu gikorwa cyo guhuza abahemukiwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ababahemukiye badafite ubushobozi bwo kwishyura imitungo, mu rwego rwo gusoza neza imirimo y’inkiko Gacaca.

Icyi gikorwa cyo cyatangiye muri icyi cyumweru cyahariwe imirimo yo gusoza inkiko Gacaca, gishimisha abahemukiwe, kuko usanga bavuga ko byari byaratinze, nk’uko Uwimana Ernest umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinihira abisomanura.

Avuga ko abacitse ku icumu muri uyu murenge bavuga ko nabo byabavunaga kubana n’abantu murebana amaso y’ingwe umwe atinya kuvugisha undi.

Yongeraho ko kuva iyi gahunda yatangira usanga uwahemutse n’uwahemukiwe bavuga rumwe, kuko hagiye habaho umwanya wo kubahuza uwahemutse agasaba imbabazi uwo yahemukiye, akanamwereka ko atari ukwanga ku mwishyura ahubwo ko ari ikibazo cy’amikoro make.

Izi mpande zombi yaba uwahemutse yaba uwahemukiwe barahuzwa bakagarizwa inyungu ziri mu bwumvikane.

Icyo gihe nyiri uguhemukirwa niwe ugira uruhare rwo kubabarira uwamusabye imbabazi nta wumushyizeho agahato, kuko ari we uba ugomba gufata icyemezo cya Yego cyangwa Oya.

Abakurikiranira hafi icyi gikorwa muri ako karere, bemeza ko kirimo gutanga umwuka mwiza hagati y’abahemutse n’abahemukiwe, bakanemeza ko ari nzira nyayo y’ubwiyunge nyabwo.

Hari abantu inkiko Gacaca zagiye zihamya ibyaha byo kuba barasahuye imitungo y’abatutsi mu gihe cya Jenoside yo mu 1994, ariko bikagaragara ko nta bushobozi bafite bwo kwishyura ibyo baryozwa.

Ibyo ugasanga bikomeza kuba ikibazo gikomeye cyane hagati y’abishyuza indishyi z’ibyabo n’ababyishyuzwa.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka