Rubavu: Gitifu wa Kanzenze afunzwe azira gukoresha ububasha ahabwa mu nyungu ze bwite

Ubuvugizi bw’urwego rw’ubugenzacyaha RIB buravuga ko uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanzenze Nyiransengiyumva Monique yatawe muri yombi azira gukoresha ububasha ahabwa mu nyungu ze bwite .

Kigali Today ivugana n’umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB Mbabazi Modeste yemeje aya makuru avuga ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanzenze Nyiransengiyumva Monique mu karere ka Rubavu yatawe muri yombi.

Yagize ati “Akurikiranyweho gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite”

Avuga ko batatangaza byinshi mu byo akurikiranyweho kubera ko bikiri mu iperereza ariko ngo icyaha akurikiranyweho gihanwa n’ingingo ya 15 y’ itegeko 54/2018/13/8/2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka