RIB yakoze dosiye zirenga 12,000 z’abana bikekwa ko basambanyijwe mu myaka itatu

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko mu gihe cy’imyaka itatu rwakoze dosiye 12,840 z’abana bikekwa ko basambanyijwe, bakabikorerwa n’abantu bari mu byiciro byose.

Raporo ya RIB yo guhera mu mwaka wa 2018 kugera muri 2021, igaragaza ko ibyaha byo gusambanya abana byagiye byiyongera buri mwaka, kuko muri 2018/2019 umubare w’abana basambanyijwe wari 3433, naho mu mwaka wakurikiyeho wa 2019/2020 warazamutse ugera ku bana 4077, mu gihe mu mwaka wa 2020/2021 wazamutse ukagera ku bana 5330.

Abana bagera ku 13,646 ni bo bivugwa ko basambanyijwe, babikorerwa n’abagera ku 13,885. Intara y’Iburasirazuba ni yo ifite umubare mwinshi w’abana benshi kuko mu gihe cy’imyaka itatu habarurwa abagera ku 4,662 igakurikirwa n’Umujyi wa Kigali ufite abana 2,337.

Mu turere tuza imbere y’utundi harimo Gasabo ifite abana 1,294. Ikurikirwa n’Akarere ka Gatsibo gafite abana 1,778 bivugwa ko basambanyijwe mu gihe cy’imyaka itatu.

Umubare munini w’abana bakorewe iryo hohoterwa ni ab’igitsinagore bagera kuri 97.9% bangana na 13,254 naho 2.1% bangana na 392 ni bo bana b’igitsinagabo bivugwa ko basambanyijwe.

Bimwe mu byo bagiye bashukishwa birimo guhabwa impano, kwemererwa serivisi zitandukanye, kubeshywa ko bazashakana n’ababashutse, aho byihariye 55.4%, mu gihe gusambanywa ku ngufu byihariye 37%, naho abasambanyijwe babanje kwerekwa amashusho y’urukozasoni bangana na 7.6%.

Mu rwego rwo guhashya ibyaha byibasiye urubyiruko muri iyi minsi, tariki 30 Werurwe 2022 RIB yatangiye ubukangurambaga mu mashuri yisumbuye, bugamije kurwanya ibyaha byibasiye urubyiruko, aho bahura n’abanyeshuri bakabasobanurira ububi n’ingaruka zo kubyishoramo.

RIB ivuga ko yiteze umusaruro muri ubu bukangurambaga kuko iyo abana basobanuriwe ibyaha n'uko bashobora kubishorwamo bamenya uko babyirinda
RIB ivuga ko yiteze umusaruro muri ubu bukangurambaga kuko iyo abana basobanuriwe ibyaha n’uko bashobora kubishorwamo bamenya uko babyirinda

Ubwo baganiraga n’urubyiruko rwo mu ishuri ryisumbuye rya Hamdan bin Rashid riherereye mu karere ka Kicukiro ku wa Mbere tariki 25 Mata 2022, barusobanuriye byinshi, birimo uburyo abasore n’inkumi bashukwamo, ibyo bashukishwa n’uko babyirinda.

Christe Ineza wiga mu mwaka wa gatatu avuga ko yari asanzwe azi ko abana b’abahungu basambanywa, ariko atari azi ko umwana uri munsi y’imyaka 18 ashobora gusambanya mugenzi we kandi akabihanirwa.

Ati “Ibyo gufata umwana uri munsi y’imyaka 18 ngo yasambanyije uri munsi y’iyo myaka byo ntabwo nari mbizi, kuko usanga abana bari munsi y’imyaka 18 bavuga ngo, nakora icyaha icyo ari cyo cyose ntabwo nagifungirwa, ariko muri aka kanya mbashije kumenya ko bagifungirwa. Ndagenda nkora ubukangurambaga mbabwira ko n’uri munsi y’imyaka 18 amategeko amufiteho uburenganzira bwo kumuhana”.

Mugenzi we witwa Kassim Kesia Umumararungu avuga ko abana b’abakobwa bakunda gushukwa mu buryo butandukanye ku buryo badashobora guhita batahura ubashuka ko hari icyo agamije, ariko ngo ibyiza ni uko abakobwa bakwiye gukomera ku busugi bwabo.

Ati “Umwana w’umukobwa ukiri isugi akwiye kubigenderaho, akabushikamaho ntihagire umushuka ngo abutware kuko hari igihe kizagera bakamushaka ku rwego rwo hejuru, ntiyite ku byo bavuga ko umwana w’umukobwa ukiri isugi iwabo baroga, kuko ari ibyo kumuca intege, kuko usanga aho watereye ubusugi bwawe ari ho utangiye guta agaciro”.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry Murangira, avuga ko kuba imibare yaragiye izamuka bidasobanuye kwiyongera kw’ibyaha, ahubwo ngo bamwe batangiye gusobanukirwa kuvuga ihohoterwa bakorewe.

Ati “Ubundi ibyaha byo gusambanya abana byahozeho, ariko ugasanga abantu barabihishira. Ubu ngubu rero bamwe baragenda basobanukirwa, iyo bibaye barabivuga, noneho imibare ikiyongera. Uko kwiyongera kw’imibare ni umusaruro w’ubukangurambaga n’ingufu Leta igenda ishyiramo”.

Akomeza agira ati “Icyo twiteze muri ubu bukangurambaga ni uko ibi byaha bikumirwa ndetse n’aho bibaye ntibihishirwe, ababikoze na bo bagahanwa. Abana iyo babwiwe ayo makuru bakayamenya, iyo abana bahuguwe, barushaho kwirinda kuba bakwishora muri ibyo bikorwa, kuko baba bazi ko bishobora kuba byabakururira kugwa mu byaha”.

Gahunda y’ubukangurambaga ku mashuri yatangiye tariki 30 Werurwe 2022, ikaba igamije kugira ngo urubyiruko rumenye ko ibyaha byo kubasambanya, ibiyobyabwenge, ubucuruzi bw’abantu ndetse no kuba bajyanwa mu bikorwa by’ubutagondwa, byose bihari kandi byibasira cyane urubyiruko kurusha ikindi cyiciro cy’abantu.

Urubyiruko rwanigishijwe imikorere ya Isange One Stop Center
Urubyiruko rwanigishijwe imikorere ya Isange One Stop Center
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka