RIB yafunze Dr Nibishaka Emmanuel, umuyobozi wungiririje wa RGB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Dr Nibishaka Emmanuel, umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).

RIB yatangaje ko Dr. Nibishaka akurikiranyweho ibyaha by’ubwambuzi bushukana no gukoresha inyandiko mpimbano, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe dosiye ye irimo gukorwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko Nibishaka yafashwe ku wa Gatandatu tariki 21 Gicurasi 2022, akaba akurikiranyweho kwaka abantu amafaranga, abizeza kubashakira Viza zo kujya muri Leta zunze Ubumwe za Amerika nyamara bagategereza ntibazibone, na ya mafaranga ntibayasubizwe.

Dr Nibishaka Emmanuel amaze imyaka igera kuri itatu ari Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyo barahirira kwinjira mu nshingano bazamura ukuboko n’ikiganza cy’iburyo bakacyerekeza mu Ijuru bagasoza n’ijambo rivuga ngo "Imana ibimfashemo". Mbese iriya Mana baba bavuga barayizi? Bazi neza ko iyo Mana ikiranuka? Bazi neza ibyo iba yiteguye kubafashamo n’ibyo yanga urunuka? Umukuru w’igihugu ni we wigeze kubabwira ko aho kubeshya ngo bararahirira ibyo batazashobora birutwa no kubireka bagatangaza hakiri kare ko izo nshingano igihugu kibasaba kubaha no kubahiriza batazazishobora bityo zigahabwa abandi. Nibwo baba babaye imfura, nibwo baba babaye inyangamugayo.

Bazumvaryari yanditse ku itariki ya: 25-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka