
RIB yatangaje ko abo icumi bafunzwe barimo Micomyiza Placide, wari Umucamanza ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, Uwayezu Jean de Dieu, Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rwa ngarama, Misago JMV, umugenzacyaha kuri sitasiyo ya Ngarama, Tuyisenge Jean d’Amour, Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga ndetse n’abafatanyacyaha babo.
Abo bafashwe bafungiye kuri sitasiyo zitandukanye za RIB, mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Muri sitasiyo bafungiwemo harimo: Nyarugenge, Kicukiro, Nyamirambo, Kimihurura, Kimironko na Remera.
Kugira ngo aya makuru aboneke byagizwemo uruhare n’abaturage, ari yo mpamvu RIB ishimira abaturage bakomeje gutanga amakuru ndetse n’izindi nzego bafatanya mu rugamba rwo kurwanya icyaha cya ruswa.
RIB iraburira uwo ariwe wese witwaza inshingano afite agasaba indonke, ko bitazamuhira kuko inzego zose zahagurukiye kurwanya Ruswa mu Rwanda.
Itegeko n°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya Ruswa, rivuga ko Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Abo banyabinyoma basebeje Me Placide nabo bakurikiranwe kuko nta mucamanza wakwakira ibihumbi 200.000.Bo kutubeshya uwarumyobozi w’urukiko yakoragamo nawe akurikiranwe pe.
Ahubwo aba bagambanyi babeshyeye Me Placide bakurikiranwe bahanwe. Mbese baratubeshya buriya ntibyigaragaza. Mwabonyehe umucamanza wafata ibihumbi 200.000. Kandi ndabona nuwahoze ayobora urukiko Me Placide yakoragamo nawe akwiye gukurikiranwa agahanwa.Ikindi kerekana ibinyoma nuko bahita birukira mu binyamakuru.
murakoze kumakuru yanyu mutugezaho abo bagabo bakekwaho ruswa icyaha nikibahama bazakatirwe urubakwiye