Ibyo byaha byakorewe i Nyarutarama mu Murenge wa Remera w’Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali mu byumweru bibiri bishize.
Ubushinjacyaha bwa Gisirikare buravuga ko abasirikare batanu bakekwaho ibyo byaha bafashwe bagafungwa.
Igisirikare cy’u Rwanda kirizeza abaturage ko ubutabera buzatangwa, kandi ko urubanza rwabo ruzaburanishirizwa mu ruhame
Iigisirikare cy’u Rwanda gitangaza ko kidashyigikiye ihutazwa ry’amategeko, cyangwa kurenga ku ndangagaciro z’igisirikare cy’u Rwanda, bikorwa n’abakozi bacyo, kandi kikizeza ko gishyize imbere ubutabera, umutekano no gufasha abaturage bagizweho ingaruka.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Leta yacu dushyigikiye uburyo idatuma hari umuturage numwe warengana. Nimba hari uwo barenganije rwose bazabahe igihano kibakwiriye bityo n’ abandi batekereza nkabo babonereho.Murakoze.