RDC: Abasirikare 25 bakatiwe igihano cyo kwicwa bazira kwiba no guhunga M23

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abasirikare 25 bakatiwe n’urukiko rwa gisirikare igihano cyo kwicwa nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo ubujura no kuba barahunze urugamba mu gihe ingabo za Leta zari zihanganye n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Ingabo za Leta ya Congo-Kinshasa ( FARDC) zimaze imyaka ibiri zihanganye n’umutwe wa M23 ndetse n’indi mitwe y’inyeshyamba itandukanye ibarizwa mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Congo n’imitwe y’inyeshyamba yatumye abaturage babarirwa muri Miliyoni 2.7 bahunga bava mu byabo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ku wa Kabiri tariki 02 Nyakanga 2024, abasirikare 27 bataye ibirindiro byabo, mu Midugudu ya Keseghe na Matembe, nyuma bafatwa barimo basahura ibicuruzwa mu mudugudu uri hafi y’iyo midugudu ya Keseghe na Matembe.

Africa News yatangaje ko abo basirikare batawe muri yombi n’inzego za gisirikare bari kumwe n’abagore babo bane, bari barimo guhisha ibyo abagabo babo basahuye.

Umunsi wakurikiyeho, nibwo urukiko rwa gisirikare rwahise rwicara rurababuranisha, hanyuma 25 mu bari batawe muri yombi bahabwa igihano cyo kwicwa nyuma y’uko bahamwe n’ibyaha birimo guta ibirindiro byabo bagahunga umwanzi, ubujura no kurenga ku mabwiriza abagenga.

Abandi basirikare babiri muri 27, umwe yahanishijwe gufungwa imyaka 10, undi ararekurwa hamwe n’abo bagore bane bari bafatanywe n’abagabo babo.

Abo basirikare bose uko ari 25, baburanye bahakana ibyo bashinjwa, uretse umwe waburanye yemera ibyaha ashinjwa. Umunyamategeko wabo, Jules Muvweko, yahise atangaza ko azajuririra uwo mwanzuro w’urukiko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka