Radiyo Amazing Grace yahagaritswe iminsi 30 izira guhitisha ubutumwa bwandagaza abagore

Itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru wa RURA, riravuga ko Radiyo Amazing Grace ihagarika gukora mu gihe cy’iminsi 30, ikanatanga amande angana na Miliyoni ebyiri agomba guhabwa RURA bitarenze iminsi 15.

Iyi Radio izongera kumvikana nyuma y'iminsi 30
Iyi Radio izongera kumvikana nyuma y’iminsi 30

Ni nyuma y’uko urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC, rutegetse ubuyobozi bwayo gusaba imbabazi Abanyarwanda, kubera ikiganiro cya Pasteri Niyibikora Nicolas, watutse abagore akanabapfobya ku mugaragaro yitwaje ijambo ry’Imana yasobanuriraga muri sitidiyo z’iyi radiyo.

Ku itariki 7 Gashyantare 2018, ni bwo bamwe mu bakuriye imiryango yibumbiye mu mpuzamiryango Pro-Femme Twese hamwe, bamaganiye kure Pasteri Niyibikora bavuga ko amagambo ye yuzuye ivangura, ndetse basaba ko akurikiranwa mu butabera.

Umuyobozi wa Pro-Femme Twese hamwe Kanakuze Judith, yagaragaje akababaro yatewe no kumva ibyo Niyibikora yavuze kandi yitwa ko ari umukozi w’Imana.

Yagize ati « Twamaganye uwari we wese witwaza idini agatuka ababyeyi. Turasaba ubutabera gukurikiana uyu mu pasiteri ndetse n’iyi Radiyo igakurikiranwa n’inzego zibishinzwe , kuko itiza umurindi abantu nk’aba bagamije gutanga ubutumwa bwuzuye ivangura. »

Pasteri Niyibikora Nicolas, uvuga ko ari uwo mu itorero ry’abadivantiste b’umunsi wa karindwi, ku itariki i 29 Mutarama 2018, mu cyigisho yavugiye kuri Radiyo Amazing Grace, yavugaga ko abagore ari abasambanyi, ari abagome , bakaba n’abicanyi, avuga ko nta kiza na kimwe kibakomokaho.

Icyemezo cya RURA cyo guhana iyi Radiyo cyashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru wayo Lt Col Nyirishema Patrick, nyuma yo gusanga yaranyuranyije n’ibigenwa n’itegeko mu guhabwa uruhushya rwo gutangaza amakuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ubu ukuri kose sukuri iyaba ari ukuri ibyo yasobanuye byari byo. ubwo rero iyo nyirumuringa ajye utega amaboko akambika uko ashaka, banamenye ko umutindi wi ishati imwe yirinda gukirana

oboty yanditse ku itariki ya: 21-02-2018  →  Musubize

AKARENZE UMUNWA KARUSHYA IHAMAGARA; UBU RERO NASHIKAME AREBE UMUGORE ICYO ARICYO.

mugisha yanditse ku itariki ya: 21-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka