Prof. Rugege arasaba abavoka kuba intangarugero

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof. Sam Rugege arasaba abakora umwuga wo kunganira abandi mu nkiko bazwi nk’Abavoka kurangwa n’imyitwarire myiza, bakabera urugero abandi barimo n’ababashakaho ubufasha kuko ari zo ndangagaciro zikwiye kubaranga.

Prof. Sam Rugege
Prof. Sam Rugege

Prof. Rugege yavuze ibi ku wa mbere tariki 15 Nyakanga 2019, ubwo hatangizwaga amahugurwa y’abunganira abandi mu nkiko ndetse n’abiga uyu mwuga baturuka mu bihugu 12, amahugurwa arimo kubera mu mujyi wa Kigali.

Prof. Rugege yagize ati “Abavoka cyangwa se abandi bakora ibijyanye n’amategeko bagomba kumenya uko bitwara, uko bafata ababagana, bakamenya ibyo bagomba kwirinda, uko bagomba kwitwara mu rukiko, batanga inama ku bantu batandukanye, harimo imyitwarire yo kwirinda ruswa, bakavugisha ukuri, kuba inyangamugayo n’ibindi bijyanye n’imyitwarire myiza y’abavoka.”

Aya mahugurwa arebana n’imyitwarire ya kinyamwuga y’abantu bakora mu by’amategeko yateguwe na INES Ruhengeri, ku bufatanye n’izindi kaminuza zo hanze ya Afurika no muri Afurika nko muri Ghana no muri Amerika.

Umuyobozi wa INES Ruhengeri, Padiri Dr Hagenimana Fabien yagize ati “Ntabwo ushobora kuzagira icyerekezo udafite abantu b’abanyamategeko basobanutse. Afurika ikunze kuregwa ruswa. Ni ubwa mbere aya mahugurwa abereye mu Rwanda. Ni mu rwego rwo gutanga umusanzu wacu mu kunoza uyu mwuga.”

Yakomeje agira ati “Icyaha cya ruswa kigira ingaruka ku baburanyi, akenshi hakagira uruhande rubihomberamo. Kigira ingaruka kandi ku muryango, ku mafaranga Leta yinjiza, ku mafaranga yakabaye akoreshwa mu bucuruzi n’ibindi. Amafaranga ajya muri ruswa haba harimo kurenganya abantu, gusesagura umutungo wakabaye ukoreshwa mu bindi fitiye akamaro igihugu muri rusange.”

Umwe mu bitabiriye aya mahugurwa wavuye muri Ghana, yavuze ko kuba baraje mu Rwanda atari uko hari ikibazo cy’ubunyamwuga mu Rwanda.

Yagize ati “Kuba twaraje mu Rwanda mu gihe ubuheruka twari muri Ghana, ni uko u Rwanda ari intangarugero muri byinshi. Ntawe utazi ko u Rwanda ari intangarugero muri Afurika. Ni nk’aho u Rwanda ari Dubai ya Afurika. Hari ibintu byinshi biri kubera hano.”

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abantu 72 baturuka mu bihugu 12 ari byo Afurika y’Epfo, Ghana, Kenya, Lesotho, Uganda, Nigeria, Zimbabwe, Kameruni, Tanzania, Gambia ndetse n’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka