Polisi iributsa abaturage ko urubanza rw’abafatanwe ibiyobyabwenge rucibwa n’inkiko

Umuyobozi wa Police y’igihugu mu Ntara y’Uburasirazuba, CSP Twahirwa Alexandre, arasaba abaturage kujya bamenya icyo itegeko rivuga ku muntu wahamwe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bakareka kuza bamuciriye urubanza.

Ibi umuyobozi wa Police yabigarutseho nyuma yuko abari bamaze gushimwa ko batanze amakuru ibiyobyabwenge bigafatwa bahise bavuga ko baciwe intege no kubona abafashwe barahise barekurwa ubu bakaba babishima hejuru bababwira ko ntacyo bimajije.

Umukozi ukorera imwe mu masosiyete atwara abantu mu modoka mu karere ka Ngoma washimwe ko atanga amakuru ibiyobyabwenge bigafatwa yagize ati “dutanga amakuru bagafatwa ariko impamvu bidacika nuko abo mufashe mutabahana muhita mubarekura. Iyo aje ashobora no kukugirira nabi kuko wamutanze. Ntago mubafunga muhita mubarekura”.

CSP Twahirwa asubiza iki kibazo yavuze ko ikibazo atari uguhana kuko bahanwa bikurikije amategeko uko abiteganya. Ikibazo kiri ku bantu bazana ukekwaho icyo cyaha barangije kumuhamya icyaha bamukatiye igifungo bibwira ko azawuheramo.

Yabisobanuye agira ati “Mwebwe muzana umuntu mushaka ko afungwa burundu mbese muba mwamukatiye igifungo, nyamara muba mwirengagije ko hari inzego z’ubutabera zibifitiye ububasha. Abo bantu bahanwa uko itegeko ribiteganya”.

CSP Twahirwa yongeraho ko gufunga ari uburyo bwa nyuma bwo guhana umuntu. Umuntu ashobora no gucibwa amande cyangwa akaburana ari hanze kandi ngo guheza umuntu mu munyururu si ko gutuma yihana.

Ikindi ngo nuko uwongeye gufatwa ahanwa nyuma akaba yacika intege abonye ko ibyo akora nta nyungu.

Mu nama y’inteko y’akarere ka Ngoma yateranye tariki 12/06/2012 CSP Twahirwa yongeye gusaba abayobozi b’inzego z’ibanze gutanga amakuru ku bantu bakoresha ibiyobyabwenge no kudacika intege kuko ufashwe abihanirwa.

Hari aho bimaze kugaragra ko abaturage badahita batanga amakuru ku muntu ucuruza ibiyobyabwenge cyangwa ubinwa bitwaje ko bafungwa iminsi mike babarekura.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka