Perezida Kagame yemeza ko Inkiko Gacaca ari intsinzi y’Abanyarwanda

Mu muhango wo gusoza inkiko Gacaca kuri uyu wa mbere tariki 18/06/2012, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rubonye instinzi imbere y’amahanga kubera ubumwe n’ubwiyunge Inkiko Gacaca zagejeje ku Banyarwanda, ndetse n’umubare munini w’imanza izi nkiko zaciye mu gihe gito.

Mu myaka iteranga itanu, Inkiko Gacaca zaciye imanza zikabakaba miriyoni ebyiri; nk’uko Urwego rukuru rwazo rubihamya, ndetse zisigira Abanyarwanda igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kiri hejuru ya 80%; nk’uko Komisiyo ishinzwe ubumwe n’ubwiyunge ibigaragaza.

Perezida Kagame washimye inkiko Gacaca, agereranya umubare w’imanza 60 zaciwe n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) hakoreshejwe amafaranga arenga miriyari 1000, mu gihe Gacaca zaciye umubare munini w’imanza mu Rwanda hakoreshejwe miriyari zitagera kuri 30.

Perezida Kagame yatangarije Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bitabiriye uwo muhango baturutse mu bihugu birenga 27 ati: “Nyamara hari abaduciragaho iteka, ariko ntibyabujije Gacaca gukorwa n’Abanyarwanda ubwabo. Iyi ni intsinzi yacu twishimiye.”

Umuhango wo gusoza inkiko Gacaca wabereye mu ngoro y'Inteko Nshingamategeko witabirwa n'abantu batandukanye.
Umuhango wo gusoza inkiko Gacaca wabereye mu ngoro y’Inteko Nshingamategeko witabirwa n’abantu batandukanye.

Icyakora Gacaca ntizageze ku nshingano mu buryo bwuzuye, nk’uko ikigero cyatanzwe na Domitila Mukantaganzwa uyoboye urwego rukuru rwa Gacaca watangaje ko 87.4% by’inshingano ari byo byagezweho.

Mu mbogamizi zatumye igice gisigaye kutagerwaho harimo inyangamugayo n’abayobozi bagaragaweho kugira uruhare muri Jenoside, kwanga gutanga amakuru , kurigisa ubuhamya no kwica abatangabuhamya, guhunga kw’abakurikiranyweho Jenoside, ruswa n’izindi mpamvu;nk’uko Mukantaganzwa yazirondoye, ngo habayeho.

Mu gihe inkiko Gacaca zirangije imirimo yazo, imanza zifitanye isano nayo zizajya mu nkiko zisanzwe, uretse izijyanye n’imitungo zizacibwa n’inteko z’abunzi.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka