Perezida Kagame yemeye ko ubutabera bw’abatuye EAC butangwa na banyirubwite

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yemereye itsinda ry’abanyamategeko bo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) ibyo risaba ko ubutabera muri ibyo bihugu bugomba kwigenga kandi bugatangwa n’abaturage babyo, aho gutangwa n’inkiko mpuzamahanga.

Iri tsinda ririmo kugenda riganira n’abakuru b’ibihugu bigize EAC ku kongerera ubushobozi Urukiko rwa EAC, kugira ngo rucire imanza abaturage bose b’ibyo bihugu.

Abo banyamategeko bibaza impamvu abanyabyaha mu bihugu bigize EAC bacirwa imanza n’inkiko nka ICC kandi EAC yifitiye urukiko rwayo; nk’uko byatangajwe na Wilbert B.Kapinga, Umunyatanzania uyoboye Abanyamategeko ba EAC bagize umuryango witwa EALS, ubwo bari bamaze kuganira na Prezida Kagame ku cyumweru tariki 17/06/2012.

Aba banyamategeko basaba ko Abanyakenya bane bakurikiranyweho ibyaha byo guhohotera ikiremwamuntu muri Kenya nyuma y’amatora yo mu 2007, ndetse n’abandi bakoze ibyaha bose, bacirwa imanza n’urukiko rw’umuryango wa EAC, aho kujya i La Haye mu Buhorandi.

Abo Banyakenya bane ni Ministiri w’Imari Uhuru Kenyatta, William Ruto Ministiri ushinzwe amashuri makuru na za Kaminuza, umuyobozi mukuru wa servisi za gisivili Francis Muthaura, ndetse n’umunyamakuru Joshua Sang.

Urukiko rwa EAC kandi rurasabirwa kugira abacamanza badatorwa mu buryo bwa politiki, kugirango rugire ubwigenge, ndetse runahabwe icyizere n’abaturage bose.

Ministiri w’Ubutabera w’u Rwanda, Tharcisse Karugarama, wakurikiranye ibiganiro Perezida wa Repubulika yagiranye n’iryo tsinda ry’abanyamategeko ba EAC, yatangaje ko Umukuru w’igihugu ashyigikiye byimazeyo kuba Abanyafrika bishakamo ibisubizo by’ibibazo bagira.

Iryo tsinda rivuga ko ryigiye ku bikorwa Abanyarwanda ubwabo bigereyeho batabikorewe n’abandi, nk’Inkiko Gacaca zisoza imirimo yazo kuri uyu wa mbere tariki 18 Kamena 2012, bivugwa ko zaciye imanza zikabakaba muri miriyoni ebyiri mu myaka irindwi.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka