Perezida Kagame yavuze ku mbabazi Bamporiki yasabye

Perezida Kagame yasubije Bamporiki ko umuntu wese yakora icyaha ariko no kukirinda bishoboka.

Perezida Paul Kagame, yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Gicurasi 2022, ubwo yasubizaga ubutumwa bwa Edouard Bamporiki wari umaze gusaba imbabazi ku bwo kwemera ko yakoze icyaha cyo kwakira indonke.

Perezida Kagame mu butumwa yashyize kuri Twitter ye, asubiza ubundi butumwa bw’uwari uvuze ku byo Bamporiki yanditse, yavuze ko umuntu wese yakora icyaha ariko no kukirinda bishoboka, ariko ko no guhanwa bifasha.

Yagize ati: “Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro. Kutongera gukora ibisa nk’ibyo yakoze bibi. Bitari uguhora mu bibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki niko bimeze. Hari n’abandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko no kukirinda birashoboka. Guhanwa na byo birafasha.”

Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yemeye ko yakoze icyaha cyo kwakira indonke (ni ukuvuga ibintu bitari bimugenewe cyangwa se yakiriye bitanyuze mu buryo bwemewe n’amategeko), asaba imbabazi Umukuru w’Igihugu n’Abanyarwanda bose.

Bamporiki wahagaritswe ku wa Kane tariki 05 Gicurasi 2022 ku mirimo ye kubera ikibazo akekwaho cya ruswa, yasabye imbabazi mu butumwa yanyujije kuri Twitter, ati: “Nyakubahwa Umukuru w’u Rwanda, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.”

Ku mugoroba wo kuri uwo munsi yahagarikiweho, nibwo hasohotse itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yahagaritse ku mirimo Edouard Bamporiki wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

Nyuma y’iryo tangazo, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwahise rutangaza ko Edouard Bamporiki akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo, iperereza ku byaha akurikiranweho rikaba ryari rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

none x ko hagaragaye uwayihawe,uwatanze we arihe?

ni reponse yanditse ku itariki ya: 9-05-2022  →  Musubize

kuba umugabo si ukudakora amakosa ahubwo ni ukwiga kudakosa wakosa ukemera uruhare wagize mukosa udapfobya ikosa wakoze kandi utaryambura agaciro kandi ugasaba imbabazi ukitegura no guhanwa.

DENIS UWIRAGIYE yanditse ku itariki ya: 8-05-2022  →  Musubize

Hari nabandi bigize barwiyemeza mirimo bumva ko bazajya barya inkunga duhabwavna leta binyuze muri BDF .
Nkubu nge ndi mugihombo cya 6050000rwf natewe na rwiyemezamirimo wafashe inkunga nahawe na RDDP binyuze muri BDF.

Nakodeshe inzu kuva 13/05/2021
Kugeza ubu ndacyayishyura kandi ntacyo nkoreramo .
Abo bo ko mutajya mubareba????

Christian Nsengiyaremye yanditse ku itariki ya: 8-05-2022  →  Musubize

If you are satisfied with anyone who is not happy with your salary and you feel that you are eating the hands of the people instead of building it, then you should really be punished for your salary. sorry for the inconvenience

Gahamanyi Jean Damascene yanditse ku itariki ya: 7-05-2022  →  Musubize

If you are satisfied with anyone who is not happy with your salary and you feel that you are eating the hands of the people instead of building it, then you should really be punished for your salary. sorry for the inconvenience

Gahamanyi Jean Damascene yanditse ku itariki ya: 7-05-2022  →  Musubize

nonese kohagaragàye uwakiriye uwayitanzeninde kwatafashwe ntibisobanuste

eric yanditse ku itariki ya: 7-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka