Pakistan : Imran Khan wahoze ari Minisitiri w’Intebe yakatiwe gufungwa imyaka 10

Muri Pakistan, Urukiko rwahanishije Imran Khan wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu gufungwa imyaka 10 muri gereza.

Imran Khan
Imran Khan

Icyo gihano kije mu gihe hasigaye icyumweru kimwe ngo habe amatora y’Abadepite n’ay’Abayobozi b’Intara, kuko ateganyijwe ku itariki 8 Gashyantare 2024, ariko no muri iki gihe cyo kwiyamamaza, ishyaka rya PTI ryashinzwe na Imran Khan ryatangiye gushinjwa uburiganya mu matora.

Mu gihe icyo gihugu cyitegura ayo matora, Imran Khan wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, na Shah Mehmood Qureshi, wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Pakistan ndetse akaba n’umuyobozi wungirije w’Ishyaka rya PTI , Pakistan Tehrik-e-Insaf (Mouvement du Pakistan pour la justice, PTI)’, bakatiwe n’urukiko gufungwa imyaka 10 muri gereza tariki 30 Mutarama 2024 kubera ibyaha byo kumena amabanga ya Leta nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iryo shyaka ndetse n’ibitangazamakuru bya Leta.

Ni umwanzuro w’urukiko wasomewe muri gereza ya Adiala, ahitwa i Rawalpindi, aho Imran Khan afungiye kuva muri Kanama 2023 ubwo yatabwaga muri yombi, ategereje kuburanishwa ku byaha akurikiranyweho.

Imran Khan yatangiye kuburanishwa mu kwezi k’Ukwakira 2023, hashingiwe ku itegeko rigena ibyo kurinda amabanga ya Leta ryo mu gihe cy’ubukoroni . Urubanza rwabereye muri iyo gereza ya Adiala, ari kumwe n’abanyamategeko be n’abantu bakeya bo mu muryango we ndetse n’abanyamakuru bakeya cyane.

Ishyaka rya PTI ryatangaje ko ritishimiye ubutabera uwo muyobozi wabo yahawe, kubera ko yaburanishijwe itangazamakuru ryakumiriwe ndetse na rubanda, iryo shyaka ryaboneyeho gutangaza ko Imran Khan azajurira.

Ikinyamakuru Le Monde cyatangaje ko umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu akaba n’impuguke mu bya politiki witwa Tauseef Ahmed Khan, yagize ati “Ibyo gukatira Imran Khan byakozwe mu rwego rwo kugira ngo babuze ishyaka rye kubona ubwiganze bw’amajwi mu nteko ishinga amategeko, ariko ahubwo uko yakundwaga n’abaturage biraza kwiyongera, n’umubare w’abamufana uzamuke, nyuma y’aka karengane akorewe”.

Imran Khan wari icyamamare mu mukino wa ‘cricket’, yageze ku butegetsi mu 2018, abuvaho mu 2022, ariko agikunzwe cyane n’abaturage muri Pakistan. Nyuma y’uko atawe muri yombi mu mwaka ushize wa 2023, byakurikiwe n’imyigaragambyo y’abarwanashyaka be. Mu rwego rwo guhagarika iyo myigaragambyo, abayobozi bafunze abarwanashyaka n’abayobozi b’ishyaka rya PTI, ryisanga ridafite ubwinyagamburiro kandi amatora yegereje, aho amahuriro y’ishyaka yahagaritswe, ibirango by’ishyaka birabuzwa ndetse na bamwe mu bakandida baryo babuzwa kwiyamamaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka