Nyanza: Abavoka bahawe amahirwe yo kwiga mu mpera z’icyumweru muri ILPD

Ishuri rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko (Institute of Legal Practice and Development/ILPD) riherereye mu karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo ryashyiriyeho amahirwe abunganira abandi mu nkiko (Abavoka) bemererwa kujya biga mu mpera z’icyumweru amasomo arebana n’ubumenyi ngiro mu by’amategeko.

Ubusanzwe iri shuri rya ILPD ryahuguraga abunganira abandi mu nkiko, abacamanza n’abashinjacyaha mu minsi isanzwe ariko hakibagirana abandi batabasha kubona uwo mwanya.

ILPD yatangaga amasomo mu minsi y'akazi gusa.
ILPD yatangaga amasomo mu minsi y’akazi gusa.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 08/11/2014 icyiciro cya mbere nibwo cyatangiye amasomo kigizwe n’abavoka bo mu Ntara y’Amajyepfo basabye bifuza ko bajya biga mu mpera z’icyumweru kubera ko indi minsi batabasha kuboneka bitewe n’imiterere y’akazi kabo.

Impamvu basabwa kwiga muri iki kigo cya ILPD ngo n’uko biri mu byo basabwa n’itegeko ko bagomba kuba bafite indi myamyabumenyi mu bumenyi ngiro mu mategeko yiyongera ku mpamyabushobozi ihanitse mu by’amategeko (A0) itangwa na za kaminuza.

Aya mahugurwa bazamaramo amezi 9 muri iki kigo cya ILPD ngo afasha abunganira abandi mu nkiko, abacamanza n’abashinjacyaha kurushaho kuba abanyamwuga nk’uko byatangajwe mu itangizwa ry’iki cyiciro cya mbere cy’abavoka bazajya biga buri wa gatandatu no ku cyumweru.

Me Athanase Rutabingwa, umuyobozi w’urugaga rw’Abavoka mu Rwanda yasobanuye ko izi nyigisho bagiye guhabwa arizo zituma baba abanyamwuga ba nyabo ngo kuko bigishwa gushyira mu ngiro ibyo baba barize muri za kaminuza birebana n’amategeko.

Yagize ati “Aha muri ILPD bigisha uko bitwara mu nkiko uko abakiriya babo babatega amatwi ndetse n’uko bitwara imbere ya buri wese bahurira nawe mu kazi yaba abacamanza, abashinjacyaha n’abandi”.

Me Rutabingwa avuga ko izi nyigisho zituma baba abanyamwuga ba nyabo kuko bigishwa gushyira mu ngiro ibyo baba barize muri za kaminuza.
Me Rutabingwa avuga ko izi nyigisho zituma baba abanyamwuga ba nyabo kuko bigishwa gushyira mu ngiro ibyo baba barize muri za kaminuza.

Uyu muyobozi w’urugaga rw’abavoka mu Rwanda yakomeje avuga ko izi nyigisho abantu bose bize amategeko muri Kaminuza bifuza kuyabamo intyoza mu buryo bw’ingiro ari ngombwa kuza kuyiga.

Ati “Amahugurwa yahereye ku basanzwe mu mwuga ariko n’abandi bareba kure baza kwiga uko amategeko ashyirwa mu ngiro”.

Yakomeje avuga ko abakora uyu mwuga wo kunganira abandi mu nkiko bahawe imyaka itatu-umwe wamaze gushira- ubu hatangiye gushyirwaho uburyo abavoka bose aho bari mu gihugu bahabwa izi nyigisho zitangwa n’ikigo cya ILPD.

Ngo kubera ko u Rwanda rwaguye amarembo rukayafungurira ibindi bihugu byo mu karere, ubumenyi ngiro mu by’amategeko nabwo burakenewe kugira ngo abanyamategeko bo mu Rwanda bashobore guhangana nabo ku isoko ry’umurimo.

Dr Kalinda François Xavier ukora umwuga wo kunganira abantu mu nkiko akaba n’umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda mu ishuri ry’amategeko, ufite impamyabushobozi y’ikirenga (Phd) mu mategeko nawe ari mu bari guhugurwa muri iki cyiciro cyatangiye kwiga muri ILPD.

Yagize ati “Ubu bumenyi turabukeneye kuko butandukanye n’ubumenyi bwo mu ishuri aha duhura n’abanyamategeko baturutse hirya no hino tugasangira ubunararibonye mu mwuga”.

Ubumenyi ngiro bwigishwa abanyamategeko bubafasha mu kazi kabo ka buri munsi ko guharanira ubutabera.
Ubumenyi ngiro bwigishwa abanyamategeko bubafasha mu kazi kabo ka buri munsi ko guharanira ubutabera.

Avuga ko kuba nawe ari mu bari guhugurwa nta kibazo biteye ngo kuko n’ubundi kwiga ari uguhora utyaza ubwenge kugira ngo umuntu agire icyo yiyungura.

Ubusanzwe iri shuri rya ILPD riri mu karere ka Nyanza rihugura abantu bose bize amategeko muri kaminuza baba bashaka kuvamo abacamanza, abunganizi mu nkiko n’abashinjacyaha babigize umwuga, bakigishwa mu gihe cy’amezi 9 nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’iri shuri.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka