Nyamasheke: Abunzi barasaba koroherezwa ingendo, kubona itumanaho n’amahugurwa

Abunzi bo mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke bavuga ko bagifite ikibazo cyo kubona uko bagera aho ibibazo bakemura biri, bityo bikadindiza imikorere yabo bituma badaha abaturage ubufasha bwose vuba baba babakeneyeho.

Abunzi kandi barasaba ko babona uburyo bwo guhanahana amakuru bityo uburyo bakemuramo ibibazo by’abaturage bukihuta ndetse bikagabanya umubare munini w’ibibazo abaturage babazanira.

Ibi ngo bizunganirwa no kubona amahugurwa azatuma barushaho kumenya aho amategeko ageze, bagaca imanza badahuzagurika ku mategeko mashya aba yasohotse; nk’uko babisabye mu munsi mukuru wo gutangiza icyumweru cyahariwe abunzi, kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Ukwakira 2014.

Abunzi bo mu murenge wa Ruharambuga n'abayobozi mu muhango wo gutangiza icyumweru cy'Abunzi.
Abunzi bo mu murenge wa Ruharambuga n’abayobozi mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’Abunzi.

Kanyabazungu Donatien ugaharariye abunzi muri Ruharambuga yashimye ubumwe bamaze kugeza ku baturage, mu kubakemurira ibibazo babarinda guhora basiragira mu nkiko gusa avuga ko bakeneye inyoroshyo y’ingendo kuko bahurira ku mirenge kandi ari ahantu kure ndetse no guhamagarana basobanuzanya ntibyorohe kubera nta mafaranga yo kubikora bagenerwa.

Agira ati “twishimira ibyo turi gukorera Abanyarwanda mu bwitange, kandi turi kubaka umusingi ukomeye w’ubumwe bw’Abanyarwanda, gusa turacyafite inzitizi zo kugera aho dukemurira ibibazo n’aho duhurira ndetse n’uburyo dutumatumanaho mu guhugurana no kugezanyaho amakuru, ariko kandi twishimira ko tutagisaba impapuro ndetse twanabonye ububiko bw’inyandiko zacu”.

Rubagumya Antoine ashinzwe inzu y’ubufasha mu by’amategeko mu karere ka Nyamasheke nawe yemeza ko abunzi bari gukora akazi gakomeye mu gufasha Abanyarwanda kubana neza babakemurira ibibazo.

Ngo bafite gahunda yo guha imbaraga cyane abunzi bo mu tugari, cyane ko basanze n’ubundi ibibazo hafi ya byose byarenze akagari bikagera ku murenge byongera kwemezwa uko byazamutse.

Ibi ngo bizatuma n’ingendo z’abunzi bava mu tugari bajya ku mirenge zirorera ndetse ababwira ko amahugurwa bazayabona mu gihe cya vuba, mu gihe ubushobozi bw’igihugu buziyongera n’ibindi basaba bakaba babibona.

Abayobozi n'abunzi bareba itorero.
Abayobozi n’abunzi bareba itorero.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu , Bahizi Charles, yavuze ko imyaka 10 abunzi bamaze babayeho bamaze kugaragaza umusaruro mwinshi mu kubanisha Abanyarwanda, babarinda guhora basiragira mu nkiko, ariko kandi bagarura ubumwe buba bwatakaye iyo abantu baburana, asaba abunzi gukomeza kumvikanisha abaturage bityo bikazatuma bibagirwa inkiko.

Yagize ati “iyo abaturage bari kuburana mu nkiko baba batakiri umwe, ndetse n’iyo birangiye usanga baratakaje byinshi, abunzi bakoze akazi keza ko kumvikanisha abaturage ndetse turabasaba ko byakomeza gutyo, ntibigombere ko abaturage bajya mu nkiko”.

Bahizi yijeje abunzi ko bakwiye gukomeza gukora nk’uko batowe nk’inyangamugayo kandi zitanga bityo ababwira ko n’ibyo basaba bazabibona uko igihugu kizagenda kibona ubushobozi.

Mu mwaka wa 2013-2014, abunzi babashije gukemura ibibazo bisaga ibihumbi 49, mu gihe ibyabashije kurenga urwo rwego bikagera mu nkiko bisaga ibihumbi 8 mu gihugu cyose.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka