Nyamasheke: Abaturage barasabwa gushyigikira ubutabera bwunga

Minisitiri w’Ubutebera wasuye akarere ka Nyamasheke kuri uyu wa Gatatu, mu ntara y’uburengerazuba, yasabye abagatuye kugira uruhare mu guteza imbere no gushyigikira ubutabera bwunga, mu rwego rwo gushyigikira inzego z’abunzi.

Minisitiri karugarama wari mu murenge wa Kanjongo, yavuze ko kuvugisha ukuri babigeraho bafashije inteko z’abunzi mu kazi kazo ko gukemura amakimbirane agaragara mu baturanyi, bikagabanya imanza zijya mu nkiko.

Umukuru w’ubutabera bw’u Rwanda yibukije abaturage impamvu Guverinoma yabegereje inzu zishinzwe kugira inama abaturage mu bijyanye n’amategeko (MAJ) zikorera mu turere twose, avuga ko zashyiriweho kugira inama abaturage mu by’amategeko no kubafasha.

Minisitiri Karugarama kandi yasobanuriye ku itegeko rirebana no gukuramo inda, ababwira ko bitemeweanabasaba kutajya bemera abababwira amagambo ko Leta ishyigikiye ubwicanyi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste, yashimiye minisitiri w’ubutabera kuba yazirikanye akarere kugeza ubu gafite inkiko ebyiri gusa, kandi nazo ziri ku ruhande abaturage bamwe bavunika bajya ku rukiko ruri kure yabo.

asaba ko harebwa uburyo zashyirwa hagati bityo abaturage bakarushaho kwegerezwa serivisi z’ubutabera.

Yanaboneyeho kumugezaho gahunda y’inteko z’abaturage zikorwa mu karere ka Nyamasheke, kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku karere, zigira uruhare mu gukemura ibibazo no kunga abanyarwanda.

Emmanuel NSHIMIYIMANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka