Nyamagabe: Umuturage usobanukiwe amategeko n’uburenganzira bwe ni intambwe ikomeye mu kuyubahiriza
Gusobanukirwa amategeko k’umuturage n’uburenganzira bwe ni intambwe ikomeye mu kuyubahiriza, bikanamufasha kumenya guharanira uburenganzira bwe, nk’uko biteganywa n’itegeko igihe yahohotewe bityo bigatuma abasha no kubana n’abandi neza.
Muri gahunda yo kugabanya imanza n’amakimbirane mu baturage, komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Diyosezi ya Gikongoro ifatanyije n’inzego z’ubutabera, hafashwe gahunda yo kwigisha umuturage kurushaho gusobanukirwa amategeko n’uburenganzira bwe.

Jean Baptiste Ruzigamana, umuhuzabikorwa wa komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya diyosezi ya Gikongoro yatangajeko iyo umuturage asobanukiwe neza ibijyanye n’uburenganzira bwe n’amategeko amurengera bimurinda byinshi.
Yagize ati “Ni byiza ko abantu bahagurukira kumenya uburenganzira bwabo, ariko tukibutsa abantu ko uburenganzira buri gihe bugendana n’inshingano, abantu bakaba bakubahiriza inshingano bafite.”
Abaturage bo babona ko iyo umuntu yamaze gusobanukirwa neza n’ibijyanye n’uburenganzira bwe bituma amenya no kubuharanira.

Uwitwa Clautilde Nyirakama yagize ati “Bizamfasha kutishora mu manza, imanza zitagira aho zingeza kandi bimfashe no kubaha ikiremwamuntu.”
Felesiyani Uwamungu asanga uwamenye amategeko atahohotera mu genzi we. Ati “iyo umuntu asobanukiwe iby’amategeko ntiyahohoterwa kandi nawe ntiyahohotera kuko aba asobanukiwe n’ikiremwamuntu.”
Ubuyobozi bw’umurenge wa Musebeya aho iki gikorwa cyabereye, butangazako waba uzi itegeko cyangwa utarizi iryo tegeko rigomba kubahirizwa bityo urisobanukiwe bikaba akarusho, nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Jean de Dieu Kanyarubungo, yabitangaje.
Ati “Harimo inyungu, iyo umuturage yasobanukiwe ibijyanye n’uburenganzira bwe n’amategeko amurengera.”
Mu bijyanye no kurangiza imanza muri rusange mu karere ka Nyamagebe biri ku kigero cya 95% keretse imanza z’ijyanye n’imitungo ya Gacaca usanga zikiri nyinshi ariko nazo zigenda zigabanuka.
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|