Nyamagabe: ari mu maboko ya polisi kubera gutanga ruswa y’ibihumbi 20

Nyuma yo guha umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyamagabe ruswa y’amafaranga ibihumbi 20 akayanga, Sekamonyo Vedaste, kuva tariki 22/12/2011, acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka.

Sekamonyo hamwe n’undi mugabo bakekwagaho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 16 waje kubyara umwana w’umuhugu ubu ufite umwaka n’amezi atatu.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha mu Rwanda, Alain Mukurarinda, avuga ko kuba abacyekwagaho iki cyaha ari babiri byatumye ubushinja cyaha bubatumiza ngo bafatwe amaraso hamwe n’umwana na nyina kugira ngo hazakorwe ibizami bya ADN maze hamenyekane uwateye uwo mwana inda .

Uyu mugabo yatumijwe n’ubushinjacyaha inshuro zitari nke atitaba, hanyuma n’aho aziye ahita akura mu mufuka amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 abwira umushinjacyaha ko ngo ari ay’agafanta.

Mukurarinda Alain, umuvugizi w’ubushinjacyaha, avuga ko ubushinjacyaha bw’u Rwanda budashobora na rimwe kwijandika muri ruswa akaburira n’abatekereza guha abashyinjacyaha ruswa kubyibagirwa.

Mukurarinda avuga ko kiriya gikorwa cy’umushinjacyaha wo ku rwego rwisumbuye rwa Nyamagabe cyo kwanga ruswa, ngo ni kimwe mu bigaragaza isura nziza y’uru rwego.

Sekamonyo yatangaje ko ngo ari byo koko yahaye umushinjacyaha icyo yita “agafanta” kugira ngo adahita amufunga.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka