Mu kagari ka Ruhinga gahana imbibi n’ishyamba rya Nyungwe, abaturage batugaragarije ikibazo cy’uko imanza ziba zavuye mu nkiko bazitsinze ku murenge cyangwa mu tugari zitarangizwa n’izindi baba bakeneye kurenganurwamo.
Abaturage baravuga ko bajya ku murenge n’umurenge ukabohereza mu tugari ugasanga basiragira mu nzira ntibabashe kurangirisha imanza zabo.
Uwitwa Alegisi Niyomugabo yagize ati: “naburanye urubanza kuva mu bunzi hose no mu rukiko ndatsinda, na n’ubu ntirurarangizwa ni inka natsindiraga, ni gitifu w’akagari wagomba kururangiza anyohereza ku murenge najyayo ngo njye ku kagari, najyaho ngo njye ku murenge.”
Uwitwa Visenti Murakaza nawe yagize ati: “urubanza rutarangizwa narutumwe na mabukwe, urubanza nararutsindiye, ariko kugeza ubu ntirurangizwa, najya kururangirisha ku mukuru w’umurenge ngo ndivanga.”
Ubuyobozi bw’umurenge bwo buhinyuza ibyo abaturage buvuga ko batarangirizwa imanza ahubwo abenshi muri bo baba bafite ibyangobwa bituzuye nk’uko umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge Francois Xavier Utazirubanda abisobanura.
Yagize ati: “ibyo baba bavuga ngo imanza zitarangizwa buriya ziba zitujuje ibyangombwa, kuko izujuje ibyangombwa turazirangiza.”
Icyo ubuyobozi buteganya ngo iki kibazo gikemuke ni ukurushaho gusobanurira abaturage ibijyanye n’imanza n’amategeko ku bufatanye n’urwego rwashyiriweho abaturage mu kubunganira no kubasobanurira ibijyanye n’imanza (MAJI).
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|