Nyagatare: Umwalimu uregwa gukoresha diploma y’impimbano arasabwa gusubiza ayo yahembwe

Umwarimu wigishaga muri Kaminuza y’Umutara Polytechnic, Peter Maweu, arasabwa kwishyura akayabo ka miliyoni 25 n’ibihumbi 150 yahembwe ubwo yigishaga kuri iyo kaminuza ariko akaza kuvumburwa ko yakoreshaga impamyabushobozi y’impimbano.

Uyu mwarimu yahamwe n’icyaha cyo gukoresha impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (master’s degree) y’impimbano nk’uko byemejwe n’urukiko rukuru rwa Nyagatare.

Mu rubanza ruregera indishyi rwabaye tariki 15/02/2012, Ubushinjacyaha bwasabye ko Peter Maweu yishyura amafaranga yose yahembwe kubera iyo diploma kandi amasezerano y’akazi afitanye na kaminuza y’Umutara Polythecnic agaseswa.

Me Umwali Marie Claire wunganiraga Leta yasabye ko hakwiyongeraho indishyi zingana na miliyoni y’amafaranga yo gukurikirana urubanza no gushora Leta mu manza ku maherere.

Uwunganira uwo mwarimu, Me Bimenyimana Emmanuel, yavuze ko Leta ihawe ariya mafaranga yaba ibonye inyungu mu byo itashoyemo kuko uwo ahagarariye yatanze ubumenyi ku bo yigishaga bityo umushahara yahembwaga ukaba wari uw’ako kazi yakoze.

Me Bimenyimana yabwiye urukiko kandi ko mu gihe Kaminuza y’Umutara Polytechnic idafite gahunda yo gushaka umwarimu uzongera kwigisha amasomo Peter Maweu yigishije nta mpamvu aya mafaranga yasubizwa.

Yanongeyeho ko nta munyeshuri n’umwe mu bigishijwe na Peter Maweu wananiwe n’akazi yahawe ndetse anagaragaza uburyo iyi kaminuza yagiye imuzamura mu ntera. Ku bwe ngo ibyo bigaragaza ko akazi yahawe yari agashoboye.

Nyuma yo kumva impande zombi, Umucamanza Rutagengwa Jean Bosco wari uyoboye uru rubanza yavuze ko urukiko ruzagaragaza icyemezo cyarwo tariki 24/02/2012.

Peter Maweu yigishaga icyongereza n’ubuhanga mu kuvuga bita Communication Skills muri Kaminuza y’Umutara Polytechnic kuva mu mwaka wa 2008.

Yatawe muri yombi tariki 20/09/2011 hagendewe ku mpapuro z’ubushinjacyaha bw’u Rwanda nyuma yo kubona amakuru kuri uyu mwarimu ukomoka mu gihugu cya Kenya yavugaga ko impamyabumenyi agenderaho ntayo afite.

Amakuru dukesha Radio y’Abaturage ya Nyagatare avuga ko mu rubanza rwa mbere Kaminuza yo muri Kenya, Kenyatta Univerity, yavuze ko Peter Maweu atigeze ayigamo ndetse Peter Maweu na we ubwe icyo cyaha yaracyiyemereye imbere y’urukiko ari na byo byamuviriyemo inyoroshyacyaha agahanishwa igifungo cy’amezi umunani gusa.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka