Nyagatare: hifashishijwe urubanza rwa ruswa mu biganiro byo kurwanya ruswa

Mu rwego rw’ibiganiro by’icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatere, kuri uyu wa kane tariki/ 09/02/2012, rwaburanishirije imbere y’abaturage urubanza ubushinjacyaha buregamo Rutigerura Innocent icyaha cyo kwaka no kwakira ruswa y’amafaranga ibihumbi 30 kugira ngo afunguze umugabo wa Nyiransabimana Didacienne batuye mu Murenge wa Gatunda mu Karere ka Nyagatare.

Mu gihe bisanzwe bimenyerewe ko mu rukiko nta muntu ukoma uretse abiherewe ijambo, muri uru rubanza umucamanza Rutagengwa Jean Bosco yabanje gutanga ikiganiro kigufi ku bubi bwa ruswa anatanga umwanya ku baturage bari bahari batanga ibitekerezo ku ngamba zo kurandura ruswa.

Ashingiye ku biganiro yari amaze gutanga no ku nsanganyamatsiko y’icyumweru cyo kurwanya ruswa igira iti “Guhishira ruswa ni kimwe no kuyishyigikra”, umucmanza yaburanishije urubanza. Ubushinjacyaha bwagaragazaga ko icyaha cyakozwe mu mwaka wa 2008 aho Rutigerera yigeze gusaba ruswa y’ibihumbi mirongo itatu umugore witwa Nyiransabimana Didacienne kugira ngo umugabo we wari ufunzwe arekurwe.

Mbere yo gutanga iyi ruswa, Nyiransabimana yabimenyesheje polisi maze ubwo yayitangaga ku 13/06/2008 polisi ifata mpiri Rutigerera akimara kwakira ibahasha yarimo ayo mafaranga.

Nubwo yafatiwe mu cyuho ariko Rutigerera ahakana iki cyaha avuga ko atari azi icyari muri yo bahasha itari iriho n’amazina akavuga ko ari akagambane yakorewe na Nyiransabimana dore ko ngo bari banasanganywe amakimbirane ashingiye ku masambu. Avuga ko yamenye icyari mu ibahasha ageze kuri polisi.

Rutigerera akomeza avuga ko iyo iza kuba ari ruswa atari kuyakirira mu kabari kuko ubwo yafatwaga ayakira yari ku kabari mu kagari ka Kabeza mu murenge wa Gatunda ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba uwo mugore amubwira ko ari ubutumwa bwe akuye i Nyagatare.

Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n’Umurungi Victoire bwavuze ko amagambo uregwa yisobanuje avuga ko abatangabuhamya bafitanye na we ibibazo ari urwitwazo kuko ntawamutumye kujya kwakira ayo mafaranga cyangwa ngo ayamuhatire ku ngufu.

Iyo ni na yo mpamvu bwashingiyeho busaba ko mu gihe iki cyaha cyo kwaka no kwakira ruswa kimuhamye yazahanishwa igifungo cy’amezi icumi akanatagerekaho amande y’indonke yasabye akubwe inshuro enye nk’uko ingingo ya 11 y’itegeko ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo ibiteganya.

Ibyo bivuze ko ku gifungo cyahabwa Rutigerera hakwigerakaho amande y’amafaranga ibihumbi ijana na makumyabiri (120,000). Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwari ruhagarariwe na Visi Perezida warwo, Rutagengwa Jean Bosco, rwavuze ko ruzatangaza icyemezo cyarwo tariki ya 17 Gashyantare uyu mwaka.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka