Nyagatare: Abanyeshuri 8 basabiwe gufungwa imyaka 5 kubera ubujura

Ubushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, uyu munsi, bwasabiye abanyeshuri umunani bahoze biga mu rwunge rw’amashuri rwa Muhura mu karere ka Gatsibo igifungo cy’imyaka itanu kubera icyaha bakekwaho cyo kwiba ibikoresho bitandukanye birimo za mudasobwa ku matariki atandukanye y’umwaka ushize.

Nubwo bimwe muri ibi bikoresho byarafashwe bigasubizwa ikigo, ubushinjacyaha buvuga ko bidakuraho icyaha gikomeye cyakozwe cyo gucurisha imfunguzo z’aho ibi bikoresho byabikwaga maze bakinjiramo i saa cyenda z’ijoro.

Ubucamanza kandi bwavuze ko kuba barorohereje iperereza kandi bakaba bakiri bato (umuto muri bo afite imyaka 16), mu bushishozi bw’urukiko bazabagabanyiriza igihano bakaba bafungwa kimwe cya kabiri cy’iriya myaka itanu.

Abunganira abaregwa basabye urukiko ko mu isomwa ry’uru rubanza rizaba tariki 20/01/2012 rwazita ku ngingo ya 9 y’itegeko ryerekeye uburenganzira bw’umwana n’uburyo bwo kumurinda ihohoterwa. Iyi ngingo ivuga ko mbere ya byose hagomba kwitabwa ku burenganzira bw’umwana.

Ubu bujura aba banyeshuri biyemerera bwakozwe inshuro eshatu. Ubwa mbere bwakozwe mu kwezi kwa 7, ku nshuro ya kabiri babukora mu kwa 9 baza kongera mu kwezi kwa 10 umwaka ushize.

Ibikoresho bibye ni ibyiyambazwaga mu kwigisha ikoranabuhanga birimo za mudasobwa zigendanwa, magneton, modem, entenne, serveur, appareil zifotora n’ibindi. Nubwo aba bana bakurikiranwa badafunze ntibakiga kuko birukanywe n’ikigo bigagaho.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka