Nyabihu: Barakangurirwa kugana ubutabera bwunga birinda gusiragira mu nkiko

Abaturage bo mu Karere ka Nyabihu, barakangurirwa kwimakaza ubutabera bwunga, bugakorerwa mu miryango, kuko biri mu bizagira uruhare mu kugabanya umubare w’abagana inkiko, abafungirwa muri za kasho n’amagereza, ndetse bigaca n’amakimbirane mu miryango, bityo n’abantu bakabona umwanya wo gukora ibibafitiye inyungu.

Gukemura ibibazo hagati y'abantu n'abandi birinda abaturage gusiragira mu nkiko
Gukemura ibibazo hagati y’abantu n’abandi birinda abaturage gusiragira mu nkiko

Ibi Ihuriro ry’Imiryango itegamiye kuri Leta, ishinzwe gushyira mu bikorwa umushinga witwa “Ubutabera bwegereye Umuturage-Ituze Iwacu”, riheruka kubigarukaho mu bukangurambaga, ryateguye, bukitabirwa n’abaturage bo mu Mirenge ya Bigogwe, Mukamira na Rugera yo mu Karere ka Nyabihu.

Bamwe mu babwitabiriye, barimo na Mukamulisa Josephine wo mu Murege wa Bigogwe, uvuga ko hari igihe abantu bagirana ikibazo, bagashorana mu manza zishobora no gutuma umwe muri bo afungwa, nyamara mu bigaragara bashoboraga kugikemura hagati yabo, cyangwa babifashijwemo n’abo mu muryango, batarinze kwisanga mu nkiko.

Yagize ati “Umuntu agirana na mugenzi akabazo gato, wenda bakarwana, umwe yakomeretsa mugenzi we akajyana ikirego bikabyara ibifungo n’imanza. Ibyo bintu usanga bitudindiza nk’abaturage, harimo no kuhatakariza igihe n’amafaranga, nyamara bakabaye barabanje kubikemurira hamwe mu muryango, uwahemutse akiyunga n’uwo yahemukiye, batarindiriye kujya mu nkiko”.

Bizumuremyi Donatien na we yunga mu rya mugenzi we, ahamya ko kutiyambaza ubutabera bwunga, umuntu akishora mu manza zo mu nkiko, byanze bikunze atabura ingaruka ahura na zo.

Yagize ati “Iyo abantu bagiranye ikibazo, ntibihutire kugikemura ahubwo bakishora mu manza, byanga bikunze ntibabura guhura n’ibibasaba gushora amafaranga. Urugero nko kwishyura igarama ry’urubanza, umwunganizi, ndetse utirengagije n’amatike bifashisha bajya cyangwa bava kuburana mu rukiko. Nyamara bicaranye bagakemurira hamwe ibyo bibazo hagati yabo, byaba na ngombwa bakiyambaza imiryango, bakabaye barengera igihe cyabo ntibagipfushe ubusa, yewe n’ayo mafaranga bagashoye mu manza, bakayifashisha mu bindi bintu bibyara inyungu zihuse”.

Muri ubwo bukangurambaga bwigisha akamaro k’ubutabera bwunga, abaturage barushijeho gusobanurirwa uburengazira ku butabera, imikorere y’inzego z’ubutabera zo mu Rwanda, uko bakwikemurira amakimbirane mu mahoro, ubuhuza bukorewe mu nkiko n’ibindi.

Hugo Moudiki Jombwe, uyobora umuryango wibanda ku guha abaturage ubutabera, RCN Justice et Démocratie, avuga ko bita cyane ku kwifashisha inzira y’amakinamico mu kwereka abaturage uburyo ubutabera bwunga, bwababera imbarutso yo gukumira amakimbirane no gusiragira mu manza bya hato na hato.

Byiyongeraho nanone kuba byanabera abaturage inzira ituma batihererana akarengane kabo, bakageza ibyo bibazo byabo ku bo bireba, bakaba babakorera ubuvugizi mu nzego zibegereye, nko mu masibo, mu Midugudu, mu Bunzi, hagamijwe ko ibibazo bafitanye bivugutirwa umuti kandi badasabwe n’ikiguzi.

Umuhuzabikorwa wa MAJ mu Karere ka Nyabihu, Kabandana Janvier, asaba abaturage guharanira ko ibibazo byabo bajya babikemurira hasi, batarinze kubigeza mu nkiko.

Yagize ati “Ubutabera butangwa n’inkiko bugira ikiguzi; ndetse hakaba n’ubwo ubwo butabera butinda kuboneka, kubera uburyo inkiko na zo ubwazo zifite inshingano nyinshi cyane. Ikindi ni uko abantu baburaniye mu rukiko, hari igihe usanga umubano wabo ujemo agatotsi, kubera icyemezo cy’urukiko rimwe na rimwe kiba gikakaye”.

Ati “Abantu bamwe usanga batamenya uburyo bwo kwiburanira, bagatinya kwisobanura imbere y’umucamanza, ntibanamenye gutanga ibimenyetso bibarenganura mu gihe baburana, bikaba byabaviramo no gutsindwa, bagahomba n’imitungo yabo. Ni yo mpamvu dushishikariza abaturage kumva inyungu ikomeye, iri mu kwikemurira ibibazo hagati yabo, batarinze kubigeza mu nkiko”.

Hifashishijwe uburyo bw'ikinamico mu gusobanurira abaturage akamaro k'Ubutabera bwunga
Hifashishijwe uburyo bw’ikinamico mu gusobanurira abaturage akamaro k’Ubutabera bwunga

Muri ubu bukangurambaga, bwateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutabera, ibitewemo inkunga na Ambasade y’u Buholandi mu Rwanda na Koperasiyo y’Abasuwisi mu Rwanda; abaturage bahawe urubuga rwo kuganira n’abo mu nzego zikora mu butabera, bazigezaho ibibazo byabo, banahabwa ubufasha mu by’amategeko, n’andi makuru y’inyongera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka