Ntimwige mugamije gufungurwa, ahubwo mwige mugamije kumenya- Minisitiri Busingye
Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yibukije abana bafungiye muri Gereza ya Nyagatare, ko bagomba kwiga cyane batagamije gufungurwa, ahubwo bakwiye kwiga bagamije kumenya ndetse no guhinduka bakaba abantu bazima, ngo kuko ari bo bayobozi b’ejo hazaza.

Yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2018, ubwo yasuraga iyi Gereza ya Nyagatare ifungiyemo abana, mu ruzinduko rwari rugamije kureba uko abayifungiye bamerewe, no gushimira abarezi ndetse n’aba bana ko bigana umuhate bakaba batsinda neza ibizami bya Leta kandi bakabitsinda bose.
Mu myaka ibiri y’amashuri ishize abanyeshuri bigira icyiciro rusange muri iyi gereza, bose batsindaga neza ibizami bya Leta, bagahabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika bakarekurwa, bakajya gukomereza amashuri hanze aho babaga boherejwe mu bindi bigo.

Iyi ni yo Mpamvu Minisitiri Busingye ashingiraho abasaba ko batakwiga bagamije gufungurwa gusa, ahubwo bagomba kwiga bagamije ubumenyi buzabagirira akamaro nibarekurwa, anababwira ko uwo bizagaragara ko atagororotse atazagerwaho n’imbabazi za Perezida, kabone n’iyo yaba uwa mbere mu bizamini bya Leta.
Yagize ati” Leta irashyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo muhinduke. Buri wese natekereza ku cyaha cyatumye aza hano arasanga nta nyungu yakuyemo. Nimuhunduke mucike ku byaha kugira ngo igihe cyo gutaha nikigera muzatahe murangwaho ikinyabupfura.”

Uruzinduko rwa Minisitiri Busingye rwabimburiwe no gusura bimwe mu bikorwa bikorerwa muri iyi gereza ya Nyagatare, aho yari ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w’Amagereza mu Rwanda CGP Geprge Rwigamba.

Ohereza igitekerezo
|