Nta gitera ishema nko guhuza abari bafitanye ibibazo - Domitilla Mukantaganzwa

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Rt. Hon Domitilla Mukantaganzwa, arahamagarira abahuza kumva ko umurimo wabo ari umwuga mwiza, kubera ko guhuza abantu bisaba ko nawe uba uri mwiza kandi utekereza neza, bivuze ko ari umurimo uteye ishema.

Abarangije kwiga bemeza ko ubuhuza ari umwuga mwiza
Abarangije kwiga bemeza ko ubuhuza ari umwuga mwiza

Ubuhuza ni uburyo bwiza bwo kugira ngo abantu iyo bananiwe kumvikana ubwabo, babe bahamagaza umuntu wa gatatu kugira ngo abahuze abafashe kugikemura no kugisohokamo, bidasabye kujya mu nkiko kandi ntawe urenganyijwe, kubera ko iyo bafashijwe kuganira babona igisubizo kibanyuze, bakiyunga bagakomeza kubana neza no gutera imbere.

Ni uburyo busigaye bukoreshwa hirya no hino ku Isi, aho ubona hari n’imanza zikomeye zitajyanwa mu nkiko kubera ko hari ibigo bikomeye usanga bidashaka ko amabanga yabyo ajyanwa mu ruhame, bityo bagahitamo kureba abahuza b’umwuga kugira ngo babafashe gukemura ibyo bibazo.

Mu Rwanda habarirwa abahuza b’umwuga bagera ku 981, bivuze ko buri wese nibura ashoboye buri nyuma y’amezi abiri guhuza abari bafitanye ibibazo, umwaka wajya urangira hakemuwe nibura ibibazo 2400, ari naho ubuyobozi bw’Urukiko rw’Ikirenga buhera bushishikariza Abanyarwanda kwinjira muri uwo mwuga, kugira ngo inkiko zisigarane gusa imanza ziremereye zikenewe kwinjirwamo n’abahanga.

Ubwo hatangwaga impamyabushobozi ku bantu 140 bagize icyiciro cya 10 cy’abarangije kwiga ubuhuza, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Rt. Hon Domitilla Mukantaganzwa, yabasabye gushyira mu bikorwa ibyo bize, kubera ko kuba babizi bidahagije.

Ati “Icyo tubasaba ni ukumva ko ubuhuza ari umwuga mwiza, kubera ko guhuza abantu bisaba ko nawe uba uri mwiza, utekereza neza, uri muzima. Icyo nabasaba ni ukumva ko ari abantu bagiye gukora umurimo uteye ishema, kuko nta kintu gitera ishema nko guhuza abantu bari bafitanye ikibazo kigakemuka.”

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Domitilla Mukantaganzwa
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Domitilla Mukantaganzwa

Arongera ati “Icyo tubasaba ni ukugaragara, bakigaragaza, tukababona mu nkiko, bakajya bafasha abaregera inkiko, bakimenyekanisha, bakajya mu nkiko z’ubucuruzi, izisanzwe aho tuburanisha imanza mbonezamubano, muri RIB cyangwa parike, muri bariya bantu baba bafatiwe mu cyuho mu byaha bito, byose birashoboka.”

Abahawe impamyabushobozi zibemerera kuba abahuza b’umwuga, bavuga ko ubumenyi bahawe mu gihe cy’amezi atandatu bari bamaze, bugiye kubafasha kuziba icyuho cy’imanza nyinshi zijya mu rukiko bitari ngombwa.

Liliane Musekeweya, avuga ko bagiye kuziba icyuho cya zimwe mu manza zijya mu nkiko zigatinda gukemuka, kandi nyamara zari kurangirira mu buhuza.

Ati “Icyuho tuje kuziba ni uko nituba twafashije za nkiko, tugafasha abantu gukemura ibibazo byabo, bigatuma batitabira inkiko, bizatuma n’uburemere bw’imanza nyinshi bugabanuka.”

Maitre Almas Nkanika avuga ko hakiri icyuho kinini mu mikirize y’imanza, cyane cyane izageze mu nkiko.

Ati “Ni yo mpamvu hateganyijwe inzira nyinshi z’ubujurire, ushobora kuburana urubanza mu rwego rwa mbere, utakwishimira icyemezo ukajurira bwa mbere, ugasubira ukajurira ubwa Kabiri. Ubwo niko imanza zirimo gutinda, wanatsindwa mu bujurire bwa nyuma ukajya mu zindi nzira zitwa akarengane, zose ugasanga ni inzira zirushaho gukurura amakimbirane mu muryango aho kuyakemura, ari na yo mpamvu hajemo iyi politiki yo kugira imanza nyinshi zije zikemurirwa mu buhuza, bitabaye ngombwa ko bajya muri izo nzira zose.”

Zimwe mu manza zikenera gukemurwa gusa n’inkiko zirimo ibyaha bya ruswa, ubwicanyi, kunyereza umutungo w’Igihugu, guhohotera abana n’abagore hamwe n’izindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka