No muri gereza habamo abagororwa bavutsa uburenganzira bagenzi babo

Abafungiye muri gereza ya Muhanga bagaragaje ko mu magereza habamo ibyaha bya ruswa ndetse n’ibindi bivutsa uburenganzira abagororwa.

Muri iyi gereza niho hasorejwe icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa ku rwego rw’akarere ka Muhanga tariki 10/02/2012. Mu kiganiro umukozi w’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, Greffier Theoneste Manirarora, yahaye abagororwa, hatanzwe urugero rw’umugororwa witwa Gasongo wakaga ruswa bagenzi be kugira ngo abashakire itariki yo kuburana kandi ubusanzwe itariki yo kuburana uyaka ugahita uyibona.

Gasongo yabakaga amafaranga ababwira ko azayaha abashinzwe gutanga iyi tariki kuko ngo batayitanga ntacyo babahaye. Uyu mugabo yaje kuvumburwa ubwo uwaburanaga yabazaga ku by’amafaranga bakwa na Gasongo.

Gasongo we yisobanuye avuga ko yabikoraga kugira ngo ashake imibereho yisumbuyeho kubera ubuzima butari bwiza bwo muri gereza. Uyu mugabo yaje kuba umwere ku cyaha yari afungiye ariko afungirwa iki cyaha cyo kwaka ruswa bagenzi be.

Umukozi w’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga avuga ko ababashije kubageraho mu gihe baje kuburana bavuga ko abagororwa baba baratowe n’abandi bagororwa usanga akenshi basaba ruswa kugira ngo babashe kugira icyo babamarira.

Muri icyo kiganiro, Greffier Manirarora yagize ati “muri gereza habamo ruswa nko hanze aha! Niba umugororwa akubwira ngo kugira ngo ubashe kubonana n’umuyobozi wa gereza cyangwa kubona copy y’urubanza ubanza kugira icyo upfunda uwo mugenzi wawe watoye ngo akuyobore, ni ikibazo”.

Umuyobozi wa Gereza ya Muhanga, Gerald Ntarugera, avuga ko iyo abagororwa bakora ibyaha bafashwe bahanwa kuko muri gereza habamo indi gereza ifungirwamo abakoreyemo ibyaha.

Ibyaha nk’ibyo bya ruswa n’ibindi bikomeye babishyikiriza inkiko zikaba arizo zongera zikabakatira ibihano hakurikijwe amategeko.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka