Niyonsenga Dieudonné (Cyuma) yakatiwe igifungo cy’imyaka irindwi
Uwitwa Niyonsenga Dieudonné wiyita Cyuma Hassan ufite umuyoboro (channel) wa YouTube witwa Ishema TV, Urukiko Rukuru rwamukatiye igifungo cy’imyaka irindwi no gutanga ihazabu ya miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ni nyuma yo kumuhamya ibyaha bine birimo icyaha cyo gukora no gukoresha impapuro mpimbano, icyaha cyo kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru, icyaha cyo gusebya abayobozi n’icyaha cyo gutambamira imirimo yategetswe, ibi bikaba bifitanye isano n’aho yashyamiranye n’inzego z’umutekano mu gihe zagenzuraga iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda covid-19 muri Mata 2020 mu gihe cya Guma mu Rugo.
Niyonsenga yigeze gufatwa arafungwa muri Mata 2020 ariko agirwa umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku byaha yari akurikiranyweho. Icyo gihe Ubushinjacyaha bwahise bujuririra mu Rukiko Rukuru umwanzuro wari wafashwe wo kumurekura no kumugira umwere.
Kuri iyi nshuro, umucamanza yategetse ko Niyonsenga ahita afatwa agafungwa.
Ohereza igitekerezo
|