Nicolas Sarkozy wigeze kuyobora u Bufaransa agiye gufungwa kubera ruswa

Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’u Bufaransa n’abandi bantu babiri bakoranaga nawe bakatiwe igifungo cy’imyaka itatu – harimo ibiri yasubitswe – nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya ruswa.

Nicolas Sarkozy
Nicolas Sarkozy

Sarkozy w’imyaka 66 yahamwe n’icyaha cyo kugerageza guha ruswa umucamanza witwa Gilbert Azibert, akamuha akazi mu mujyi wa Monaco amushimira ko yamuhaye amakuru arebena n’iperereza ku byaha bivugwa mu ishyaka abereye umuyobozi.

Thierry Herzog wari ushinzwe kunganira Sarkozy mu butabera nawe yakatiwe gufungwa imyaka itatu.

Mu rubanze rwe, umucamanza yavuze ko Sarkozy ashobora gufungirwa iwe ariko akambikwa igikomo gituma atarenga aho afungiye. Biteganyijwe ko Sarkozy azajuririra icyo gihano.

Ni urubanza rufatwa nk’ingenzi cyane mu gihugu kuva u Bufaransa busohotse mu bihe by’intambara. Urubanza rumwe rukumbi rwarubanzirije ni urwa Jacques Chirac bahuje ishyaka wayoboye igihugu mbere ye, akaza gukatirwa igifungo cy’imyaka ibiri yasubitswe, kubera gutanga imirimo mu buryo bw’ikimenyane muri 2011 akiri umuyobozi w’umujyi wa Paris. Chirac yitabye Imana mur 2019.

Abashinjacyaha bo mu rubanza rwa Sarkozy bari bamusabiye gufungwa imyaka ine, ibiri muri yo igasubikwa. Urubanza rwe rwashingiwe ku biganiro hagati y’abari bashinzwe kumwunganira mu butabera, bafashwe amajwi n’abashinzwe iperereza bashakaga amakuru arebana no kuba Sarkozy yaremeye kwakira amafaranga rwihishwa yakoresheje yiyamamaza muri 2007.

Ayo mafaranga Sarkozy yahawe na nyakwigendera Liliane Bettencourt, umuherwe warufite imigabane akaba yari n’umuzungura mu ruganda rwa L’Oreal mbere yo kwitaba imana muri 2017.

BBC yanditse iyi nkuru iravuga ko hari urundi rubanza Sarkozy agomba kwitabamo guhera ku itariki 17 Werurwe kugeza kuri 15 Mata, urubanza ashinjwamo uburiganya mu gukoresha amafaranga y’umurengera ubwo yiyamamaza muri 2012.

Sarkozy aranashinjwa kuba yarahawe amafaranga menshi na nyakwigendera Mu’ammar Kaddafi wayoboraga Libya, igihe yiyamamarizaga kuyobora ubufaransa muri 2007.

Yayoboye u Bufaransa guhera muri 2007, yongera kugerageza amahirwe muri 2012 ariko ntiyatsinda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka