Ni ryari ukekwaho icyaha ategekwa kutarenga imbago z’urugo rwe?

Abantu benshi mu Rwanda ntibazi cyangwa babyirengagiza nkana, ko umuntu ukekwaho icyaha ashobora gutegekwa kuguma iwe mu rugo ahubwo bazi ko buri gihe agombba gufungirwa muri kasho z’ubugenzacyaha mu gihe agikorwaho iperereza, nyamara ngo ubu buryo Umugenzacyaha cyangwa Umushinjacyaha afite uburenganzira bwo kubutegeka.

Mu minsi ishize Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki, akurikiranweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo, ategekwa kuguma iwe mu rugo mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha akekwaho.

Ku mbuga nkoranyambaga, cyane ku rubuga rwa Twitter, abantu babivuzeho mu buryo butandukanye bamwe bavuga ko impamvu ari uko Bamporiki asanzwe akomeye, kuko ngo iyo aza kuba yoroheje yakabaye nawe ajyanwa muri kasho agafungwa.

Mu gushaka gusobanukirwa, Kigalitoday yaganiriye n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, maze avuga ko ibyakozwe bisanzwe biri mu mategeko kandi bigenwa n’umugenzacyaha, ahubwo kuba byaravuzweho byinshi ari uko byakorewe umuntu ufite izina rizwi cyane.

Avuga ko mu ngingo ya 67 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, ivuga gutegekwa ibigomba kubahirizwa mu gihe cy’iperereza, Umugenzacyaha cyagwa Umushinjacyaha ashobora kudafunga ukekwaho icyaha, ahubwo agategekwa ibyo agomba kubahiriza.

Ati “N’iyo haba hari impamvu zikomeye zo gukeka ko umuntu yakoze icyaha cyangwa ko yagerageje kugikora, Umugenzacyaha cyangwa Umushinjacyaha bashobora kutamufunga bakamutegeka ibyo agomba kubahiriza. Mu byo ukekwa rero ashobora gutegekwa n’Umugenzacyaha harimo kutarenga imbago z’urugo rwe.”

Uwategetswe kutarega imbago z’urugo asabwa kubyubahiriza, kuko iyo abirenzeho hari izindi ngamba Umugenzacyaha ashobora kumufatira harimo gufungwa.

Nk’umuntu wategetswe kuguma mu rugo rwe ngo ntaba ari imfungwa, ahubwo aba agikorwaho iperereza ku buryo uburenganzira agira ari ubutanyuranyije n’ubwo Umugenzacyaha aba yamutegetse.

Agira ati “Niba yategetswe kutarenga imbago z’urugo rwe ntaba afite uburenganzira bwo kuzirenga, hari n’aho Umugenzacyaha ashobora gutegeka ukekwa kubahiriza urugero kutajya ahantu aha n’aha cyangwa kutaba ahantu mu gihe iki n’iki, kwitaba urwego rwagenwe mu bihe byagenwe, kwitaba igihe abitegetswe n’ibindi. Ukekwa rero aba agomba kubyubahiriza atyo.”

Umuntu wategetswe kutarenga imbago z’urugo rwe, mu gihe aburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ashobora noneho gufungwa?

Dr Murangira avuga ko bishingira ku byo Umugenzacyaha agenda abona cyangwa aba ari bushingireho.

Ashingiye ku ngingo ya 66 ivuga gufata no gufunga, avuga ko ubundi ari ihame ko umuntu ukekwaho icyaha akurikiranwa adafunze, gusa ngo iri tegeko naryo ryashyizemo irengayobora ko uwo muntu ashobora gukurikiranwa afunze iyo hari impamvu zikomeye zituma ukekwaho icyaha, amategeko ahanisha nibura igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri (2).

Icyakora ngo n’iyo igihano giteganyijwe kitageze ku myaka ibiri (2) ariko kitari munsi y’amezi atandatu (6), Umugenzacyaha cyangwa Umushinjacyaha ashobora kuba afunze ukekwaho icyaha iyo:

1. Atinya ko yatoroka ubutabera;

2. Umwirondoro we utazwi cyangwa ushidikanywaho;

3. Kuba amufunze kugira ngo adasibanganya ibimenyetso cyangwa se ngo yotse igitutu abatangabuhamya n’abakorewe icyaha, cyangwa se habeho ubwumvikane hagati y’abakurikiranywe n’ibyitso byabo;

4. Iyo ifungwa ari bwo buryo bwonyine bwo kurinda ukurikiranywe, bwo gutuma inzego z’ubutabera zimubonera igihe zimukeneye, bwo gutuma icyaha gihagarara cyangwa se kitongera gusubirwamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka