Ngororero: Abaturage batangiye kwiyambaza AJIC

AJIC (Anti-Corruption Justice and Information Center) ni ikigo kigamije gufasha abaturage kurwanya ruswa n’akarengane. Nyuma y’amezi atanu iki kigo gitangiye ibikorwa byacyo mu karere ka Ngororero, umukozi wacyo muri aka karere, Niyigaba Fidele atangaza ko abaturage bacyiyambaza ari benshi.

Ikigo AJIC gikorera mu murenge wa Ngororero, kikaba gishamikiye ku mushinga witwa Tubibe Amahoro. Gifite inshingano yo gutanga amakuru ku bijyanye no kurwanya ruswa n’akarengane mu baturage, kigafasha abaturage kubona amakuru ajyanye n’amategeko abarenganura no kubagira inama kubijyanye na serivisi bahabwa.

Niyigaba avuga ko buri munsi bakira abaturage bafite ibibazo ahanini bishingiye ku kudahabwa serivisi bifuza maze AJIC ikabakorera ubuvugizi mu nzego bireba. Mu bibazo byakiriwe 18 byarasuzumwe bishyikirizwa abo bireba.

Akomeza avuga ko ariko hari n’abaturage badasobanukiwe neza n’icyo bakeneye ndetse n’impamvu zimwe na zimwe zishobora gutuma badahabwa ibyo bifuza kandi atari ukubarenganya.

Nubwo AJIC nta mahugurwa cyangwa amanama menshi yakoze ku baturage bose, bake bayahawe nibo babwira bagenzi babo aho bakura ubumenyi n’ubuvugizi, ibi AJIC ibikora ari nako itanga imfashanyigisho ku mategeko arenganura abaturage, ndetse inafite isomero ribunganira ku bumenyi ku itegeko na gahunda za Leta hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Nubwo AJIC itarashyira ahagaragara raporo y’ibibazo yakiriye n’icyo byakozweho,Niyigaba avuga ko abaturage bafasha badatinda kugaruka kubashimira ko babayoboye aho ibibazo byabo bikemukira.

Mu minsi mike ngo amazina y’abitambaje AJIC n’ibibazo bijyanye na ruswa n’akarengane batanze ruzashyirwa ahagaragara kandi abwira n’abandi ko amarembo akinguye.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MWARAMUTSE NEZA,ESE MWADUHA CONTACT ZANYU,MURAKOZE

HABUMUGISHA yanditse ku itariki ya: 15-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka