Ngororero: Abanyeshuri batandatu ba ESECOM Rucano bafunzwe iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’ibanze rwa Gatumba rwafunze abanyeshuri batandatu bigaga ku kigo cya ESECOM Rucano, mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo mu rubanza baburanaga ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Abo banyeshuri bafunzwe nyuma yo gufatirwa mu bikorwa byavugwaga ko ari ibyo kwishimira kurangiza amasomo bakaza kwangiza bimwe mu bikoresho by’ikigo, iperereza rikaba rikomeje ku byaha bashinjwa byo kwangiza ku bushake ikintu cy’undi.

Uwo mwanzuro w’urukiko ntabwo wakiriwe neza n’abagize imiryango y’abo bana kuko ibyo bangije bamaze kubyishyura kandi ibyo bakurikiranweho bikaba byaratewe n’uko bishimiraga kuba basoje ibizamini bisoza amashuri yisumbuye.

Urubanza rwasomwe mu masaha ya saa cyenda z’igicamunsi kuri uyu wa 20 Kanama 2020 abafunze batari mu rukiko, nyuma y’iminsi 30 abanyeshuri batandatu ba ESECOM Rucano bafungiye icyaha cyo kwangiza ibintu by’undi ku bushake birimo ibirahure by’amashuri byamenetse, n’urukuta rw’urugo basenye ndetse n’amasaso y’ibitanda batwitse.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, ubuyobozi bw’Ikigo cya ESECOM Rucano bwagiranye ibiganiro n’imiryango y’abo bana maze bemeranya kwishyura amafaranga abarirwa mu bihumbi 40 y’ibyangijwe n’abo bana.

Ibyo ni na byo byatumye imiryango y’abo bana igaragaza ko itishimiye kuba abana babo bakomeza gufungwa kuko bumvaga abana barahanwe kandi ibyo bangije byaramaze no kwishyurwa.

Umwe mu bakobwa bari baje kumva isomwa ry’urubanza rwa musaza we avuga ko yari yizeye ko batahana ariko yatunguwe no kuba urukiko rwafashe umwanzuro wo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo.

Avuga ko kubera ko bumvaga ko ibyo musaza we na bagenzi be bakurikiranyweho bidakomeye cyane byatumye batanashaka abunganira abo bana mu mategeko kuko biburaniye.

Agira ati “Ibintu byabaye ni amakosa akorwa n’abanyeshuri bose, koko basenye uruzitiro rw’ikigo ibyo ntawe utarabikoze, ikirahure cyamenetse mu kavuyo ntabwo bari bagambiriye kukimena, imyenda batwitse ni iyabo naho isaso y’igitanda batwitse ni iyari yaravunitse itagikoreshwa ni yo mpamvu twumvaga ko nta mpamvu yo gushaka ababunganira twumvaga byoroshye”.

Undi mukobwa wari waje kumva isomwa ry’urubanza yavuze ko ikigo nta kintu kikibakurikiranyeho bityo ko musaza we na bangenzi be bari bakwiriye gutaha, cyane ko n’ibyo bangije bamaze kubyishyura.

Agira ati “Ayo masaso bangije twarayishyuye, ibirahuri bamennye twabisubijemo, aho basenye twarahasannye, twe twumvaga barahanwe mu buryo bw’amategeko agenga ikigo bityo ko bari bakwiye kurekurwa, ntabwo twabashakiye abunganizi kuko twumvaga bazabarekura”.

Avuga ko kuba barangije ibikoresho by’ikigo ariko bakaba baramaze kwishyura nta mpamvu yo gukomeza kubafunga, kuko ngo abana bakoze ayo makosa batabigambiriye ahubwo babitewe n’uko bishimiraga gusa kuba barangije ibizamini bakaba ngo bari bakwiye kurekurwa bakaburana bari hanze.

Urukiko rwavuze ko abo banyeshuri bemerewe kujurira mu minsi itanu ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, abagize imiryango y’abo bana bakaba bavuze ko bagiye kubashakira abunganizi mu mategeko.

Ubuyobozi bwa ESECOM Rucano na bwo butangaza ko nta cyo bukurikiranye kuri abo banyeshuri kuko ibyangijwe byishyuwe n’imiryango yabo ibyo bakurikiranyweho bikaba bizasuzumwa mu butabera.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama 2021, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko yari yumvikanye atangaza ko ibyakozwe n’abana mu kwishimira ko barangije ibizamini nta nka yaciwe amabere kuko bisanzwe ko umuntu ashobora kwishima akagira imyitwarire itashimwa na bose n’ubwo ibyakozwe byo gutwika imyenda no kuyica bitashyigikirwa.

Gusa Minisiteri y’Uburezi yari yavuze mbere yaho gato ko abanyeshuri bagaragaye mu myitwarire nk’iyo bazakurikiranwa bagahanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Arko njyewe bijya binyobera ubu c bafunzwe iminsi 30 aribyo koko? Iyo babareka bakaburana bari hanze mubona bari gutoroka?

Ndumva urukiko haribyo rwirengagije kbs

Kayigamba Valrns yanditse ku itariki ya: 21-08-2021  →  Musubize

Kuba barishyuye ibyangijwe ntibikuraho ko imyitwarire y’uburara bayihanirwa.
Ababyeyi bumva ko batahanwa na bo bakwiye guhindura imitekerereze bakumva ko ari ngombwa ko urwo rubyiruko rugororwa naho ubundi ntaho igihugu cyaba kigana.

Mparambo yanditse ku itariki ya: 21-08-2021  →  Musubize

Tujye dutekereza kabiri mugabo... Ibaze nawe Ari umwana wawe umaze iminsi ingana kuriya afunze kd mwarasoje kwishyura ibyangijwe, nta bundi burara basanganwe kuko njyewe ndabazi neza Bose nikibyemeza ni indangamanota zabo

Gbøï yanditse ku itariki ya: 21-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka