Kwitanga no kugerageza kwishakamo ibisubizo mu bibazo bahura na byo mu kazi ni byo umushinjacyaha mukuru yavuze ko ashima imikorere y’ubu bushinjacyaha bwisumbuye bwa Ngoma.
Ubushinjacyaha bwisumbuye bwa Ngoma kugera ubu busigaranye amadosiye agera kuri 261 atarakorwa kando aba bakozi biyemeje kurangiza dosiye zose muri uyu mwaka uzarangirana n’uku kwa gatandatu 2014.

Abakozi b’ubushinjachaha bwisumbuye bwa Ngoma bagaragaje ko bafatanya mu gihe hari ahabonetse ikibazo cy’akazi kenshi kugirango umuhigo bahize wo kurangiza amadosiye yose n’ukwezi kwa gatandatu 2014 igerweho.
Mu biganiro umushinjacyaha mukuru yagiranye n’abashinjacyaha mu karere ka Ngoma kuri uyu wa 29/05/2014, bamugejejeho birimo iby’ibikoresho bike ndetse n’ibishaje, ibijyanye n’amazu yo gukoreramo ku bakorera ku rwego rw’ubushinacyaha bw’ibanze.
Umushinjacyaha mukuru yabashimye ko bagerageza kwikemurira ibibazo mu gihe umuti urambye wabyo uba utaraboneka.
Yagize ati “Tugereranije n’ahandi twagiye tunyura twavuga ko hano bigenda neza kurushaho, muri rusange nta bibazo twahuye nabyo hano muri iyi fasi ya Ngoma, akazi karagenda neza amadosiye arakorwa neza kuburyo hari icyizere yuko umwaka uzarangira nta madosiye y’ibirarane.”

Umushinjacyaha mukuru akomeza avuga ko mu biganirano bagiranye n’ubushinjacyaha bwisumbuye bwa Ngoma, yabasabye gukomeza kurushaho gutanga service nziza ku babagana ngo kuko uwo bakorera ari umuturage bityo ko bagomba kumuha service nziza.
Yabisobanuye agira ati “Ni ngombwa ko tugomba guha umuturage service nziza zinoze kugirango intego twahawe igerweho.Twabigarutseho mu biganiro twagiranye twibutsa ko nubwo babisanganye badatezuka kugirango uje wese agana ubushinjacyaha ahave abonye igisubizo.”
Ubushinjacyaha bw’isumbuye bwa Ngoma bukorera ku cyicaro cy’urukiko rwisumbuye rwa Ngoma giherereye mu mugi wa Kibungo hafi y’ibitaro bikuru bya Kibungo n’iposta.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|