Ngoma: Aranenga uburyo abibye umugabo we miliyoni 10 bakurikiranwa

Umufasha wa nyakwigendera Nizeyimana Mohamed uherutse kwitaba Imana nyuma y’uko abatekamutwe bamutwariye amafaranga miliyoni 10, aravuga ko anenga cyane uburyo abafatiwe muri iki gikorwa cyo gutubura bari gukurikiranwa.

Mukankusi Abla utuye mu murenge wa Kibungo akagali ka Karenge avuga ko atumva ukuntu Hamimu na Banteze Jean Louis bari bemereye imbere ya police kuri station ya Kibungo icyaha cyo gutubura amafaranga y’umugabo we bari bafunzwe baherutse kurekurwa by’agateganyo.

Ikindi uyu mudamu avuga ko ikidasobanutse muri uru rubanza ni uko mu bantu bane bashinjwa uruhare muri buriya buriganya hafashwe babiri bonyine akaba abona abandi nta cyakozwe ngo bafatwe kandi abiyemereye icyaha bari babashinje ko bafatanyije.

Kuwa gatanu tariki 09/03/2012, Hamimu na Banteze Jean Louis baraburanye bahakana ibyo baregwa bavuga ko babyemejwe ku ngufu. Tariki 14/03/2012, Mukankusi n’umuryango batanze ubujurire kuri parike ya Kibungo.

Mukankusi ati “Nta kuntu abantu baba barabuze kandi bazwi bari no mu Rwanda uwitwa Cecile w’i Rwamagana wabikoze nawe ntafatwa .Igiteye impungenge nuko nabafashwe nabo barekuwe kandi baranahakanye ibyo bari bemeye.Njye ndabona ari akarengane”.

Aba bantu babiri Mukankusi avuga ko batafashwe bakekwaho ko baba bafite amafaranga agera kuri miliyoni 8; nkuko Hamimu na Bamuteze yabivuze nyuma yo gutanga miliyoni ebyiri bavuga ko ariyo bari bafashe kuri miliyoni 10 bari batuburiye nyakwigendera Mohamed.

Nizeyimana Mohamed wari umugabo wa Mukankusi aherutse kwitaba Imana tariki 21/02/2912 nyuma y’uko abantu bamutwaye amafaranga miliyoni 10 bavuga ko bazamukuriramo amadorali ibihumbi 100.

Muri uru rubanza umugore wa nyakwigendera, Mukankusi Abla arifuza ko abambuye umugabo we bamusubiza miliyoni 10 bariganyije umugabo we Mohamed mu gikorwa cy’ubutubuzi.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka