Musanze: Abantu 38 mu bari bafungiwe muri kasho barekuwe

Abantu 38 barimo abagore 10 n’abagabo 28 bari bafungiye muri kasho ya Muhoza mu Karere ka Musanze barekuwe, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Abafunguwe bahawe impapuro zibafungura
Abafunguwe bahawe impapuro zibafungura

Bafunguwe hashingiwe ku itangazo riheruka gushyirwa ahagaragara ryashyizweho umukono n’Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, bwagaragaje ko bitewe n’ubucucike bugaragara muri za kasho kandi umubare ukaba ukomeza kwiyongera bitewe n’uko inkiko zitari gukora muri iyi minsi, hari bamwe mu bari bafungiwe muri za kasho bagomba kurekurwa mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Umwe mu barekuwe akurikiranyweho icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge witwa Niyibizi Adrien, yagize ati “Nari maze ibyumweru bibiri mfungiwe muri iyi kasho ya Muhoza, nishimiye ko ndekuwe, kuko hano twabagaho dufite impungenge twibaza tuti ‘turamutse tugize umwaku hakagira uza kuhafungirwa yaracyanduye kiriya cyorezo twashira twese’.

Kubera ko ukurikije amabwiriza y’uko bacyirinda, kuyubahiriza yose turi hano biragoye, kubera ukuntu abantu baba begeranye. Ngiye gufatanya n’abandi Banyarwanda kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 nitwara neza, kandi nasabwe kuzajya nitaba rimwe mu kwezi ku cyaha nkurikiranweho, nzabyubahiriza”.

Mu barekuwe harimo n'abagore bari bakurikiranweho ibyaha ubushinjacyaha bwasuzumye bugasanga byoroheje
Mu barekuwe harimo n’abagore bari bakurikiranweho ibyaha ubushinjacyaha bwasuzumye bugasanga byoroheje

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, rigaragaza ko abafungiye muri za kasho rigabanyijemo ibyiciro bitatu.

Icyambere ni icy’abakomeza gufungwa kugeza igihe inkiko zizafatira umwanzuro, nko kuba akurikiranyweho icyaha kibangamiye cyane imibereho y’igihugu. Muri iri tangazo avugamo urugero rw’ubwicanyi, ruswa ndetse n’ibyaha bifitanye isano na yo, gusambanya umwana, gucuruza ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’isubiracyaha.

Icyiciro cya kabiri ni abarekurwa bamaze gucibwa ihazabu nta rubanza, aho bisaba kwita ku ngingo ya 25 y’itegeko nomero 027/2019, ryo kuwa 19 Nzeri 2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

Naho icyiciro cya gatatu ni abarekurwa bagakurikiranwa badafunze, harimo kuba yatanga ingwate, kuba hari icyo yashobora kumvikana n’abo yahemukiye akaba yakwishyura ibyo yangije cyangwa se bakumvikana mu buryo bwo kwishyura.

Urekuwe wese ahabwa urupapuro rugaragaza impamvu yashingiweho n'igihe azajya yitabira ubutabera ari hanze
Urekuwe wese ahabwa urupapuro rugaragaza impamvu yashingiweho n’igihe azajya yitabira ubutabera ari hanze

Harimo kandi kuba hari amakimbirane yo mu miryango, hakaba ubwumvikane hagati y’ukekwaho icyaha n’uwo yahemukiye.

Mu bindi ni ukuba umuntu afunze afunganwe n’uruhinja kandi akurikiranywe ari hanze nta kibazo byatera, kuba afunze ari umwana kandi akurikiraniwe hanze nta kibazo byatera.

Iki cyemezo kinavuga ko arekurwa igihe nta bimenyetso bihagije biragaragara kandi akurikiranywe ari hanze nta kibazo byatera ndetse n’indi mpamvu iyo ari yo yose ishobora gushingirwaho.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, rukaba arirwa rwahawe inshingano zo gufungura abakoze ibyaha byoroheje mu kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Nyuma yo gukora urutonde rw’abemerewe gufungurwa rwahise runashyikirizwa ubushinjacyaha ku wa gatanu tariki 4 Mata 2020, izi nzego zose zikaba zahise zifatanya muri icyo gikorwa, maze abarebwa n’ayo mabwiriza barafungurwa.

Iki gikorwa cyabereye no mu zindi sasho za sitasiyo za Polisi zose zikorera mu ifasi y’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze zirimo iya Kirambo aharekuwe abantu 19, harekurwa abandi 10 bari bafungiwe kuri Sitatiyo ya Polisi ya Gahunga hombi mu Karere ka Burera, na ho mu Karere ka Gakenke harekuwe abantu 34. Bose bakaba ari abantu 101.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka