‘Munoze ubutabera, Visit Rwanda izikora’, Perezida Kagame abwira abacamanza

Perezida Paul Kagame yibukije abacamanza ko bafite inshingano zikomeye zo kugira u Rwanda igihugu kigendwa kandi kifuzwa gukorerwamo na benshi.

Perezida Kagame yemeza ko ubutabera bukorera mu mucyo bugeza igihugu kure (Photo: Archives)
Perezida Kagame yemeza ko ubutabera bukorera mu mucyo bugeza igihugu kure (Photo: Archives)

Kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Kanama 2018, Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abacamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, Urukiko rw’Ubujurire, Urukiko Rukuru n’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.

Mu ijambo rye, ntiyaciye ku ruhande ko igihugu kidafite ubutabera buhamye kandi butanga icyizere ntaho cyagera, ahamagarira abacamanza bo mu Rwanda guhora babizirikana.

Yagize ati "Uko turushaho gutanga icyizere nk’u Rwanda niko n’umubare w’abifuza gusura u Rwanda, gukorera mu Rwanda ugenda wiyongera. Abacamanza rero mufite inshingano ziremereye."

Yasobanuye ko bizagerwaho abacamanza nibemera gukora akazi kabo no gukurikiza amahame y’umwuga batavugirwamo.

Ati "Ni uko ubutabera bwacu bwazira ruswa no kubogama gukorera mu mucyo kandi abacamanza bagafata imyanzuro bifuza batavugiwemo."

U Rwanda rumaze igihe gito rutangije kampanye rwise ’Visit Rwanda’, igamije gukangurira amahanga kugana u Rwanda nk’igihugu kiboneye mu bukererarugendo.

Guverinoma yahise inatangiza gahunda zo kuvugurura inzego kugira ngo buri muntu wese uzasura u Rwanda ahabwe serivisi zimunogeye kugira ngo azagaruke cyangwa abibwire abandi.

Niho Perezida Kagame ahera yemeza ko igihugu gitanga icyizere ko ukigannye atahohoterwa nta kabuza kibona abashyitsi.

Ati "Nibyo biha Abaturarwanda, abashoramari icyizere cyo gukora imirimo yabo batishisha kuko bazi neza uburenganzira bwabo ko bwubahirizwa. Banazi neza ko ntawaberenganya kuko hari amategeko n’inzego z’ubutabera zibarengera."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uriya musaxa ababwiye ijambo rikomeye: munoze ubutabera visi Rwanda izikora.
Mureke ubugome, inzangano nk’umucamanza umwe wa TB NYBO wafunze Sudi MANZI amuziza ko yigeze gufunga sebukwe muri Gacaca. Ibi kandi inzego zose zubutabera zikaba zibizi ariko zikaba zaranumye ku mpamvu zo kuba ba bwoba gusa.
Plz, mureke kuba ba mpemuke ndamuke...
Nmubikora cya gihugu twifuza muzakibona.

Ngombwa Fernando yanditse ku itariki ya: 2-08-2018  →  Musubize

abacamanza bacu baragerageza cyane, gusa banashyiremo izindi ngufu maze iterambere rikomeze kwiyongera

mukama yanditse ku itariki ya: 1-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka