Muhanga: Akurikiranyweho kwicira mu nzu umumotari akamutwara moto

Ubushinjacyaha bukurikiranye umusore ukekwaho kwicira mu nzu umumotari akamutwara moto.

Ku wa 7 Kamena 2021, Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Muhanga, bwaregeye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye, busabira ifungwa ry’agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza uwo musore ukekwaho kwicira mu nzu umumotari akamutwara moto .

Umusore w’imyaka 26 y’amavuko, akekwaho kuba yariciye umumotari mu Mudugudu wa Ruvumera, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga, Intara y’Amajyepfo, ku itariki ya 17/11/2019, akamutwara moto, agahita atoroka ndetse na telefone yakoreshaga akayikura ku murongo.

Ukekwaho icyaha yari asanzwe agendana na nyakwigendera ndetse bakaba bari n’inshuti, aza gushaka uburyo yazamwica, nibwo yavaga mu Mujyi wa Kigali, ajya gukodesha inzu yo kubamo mu Karere ka Muhanga, nyuma y’iminsi mike asubira i Kigali, ahamagara nyakwigendera kuri telefone, amusaba ko yamutwara akamugeza i Muhanga.

Ubushinjacyaha buvuga ko nyakwigendera wakoreraga i Kigali, yatwaye ukekwa kuri moto mu masaha ya saa saba z’ijoro, amugejeje i Muhanga ahita amwicira mu nzu ukekwa yakodesheje, amutwara moto, asiga akinze iyo nzu aragenda, ahita atoroka arabura, bimenyekana ubwo abaturanyi b’iyo nzu babonaga amasazi menshi aho hantu bakumva hanaturukamo umunuko.

Barungurutse muri iyo nzu, ngo babonyemo amaraso n’amasazi menshi, babimenyesha nyiri amazu, araza bica urugi, bagezemo imbere basangamo umurambo wa nyakwigendera, isuka n’umupanga byakoreshejwe mu kumwica, anasesetse mu mwobo. Nyakwigendera umunsi atwara ukekwa kuri moto mu ma saa saba z’ijoro, yabanje guhamagara inshuti ye ayibwira aho agiye n’uwo atwaye.

Ukekwa yafashwe ku itariki ya 28/5/2021, afatwa hifashishijwe indi nimero ya telefone imubaruyeho yari asigaye akoresha nyuma y’uko akuyeho iya mbere yakoze icyaha akoresha. Moto yibye nyuma yo kwica nyakwigendera ntabwo yahise iboneka, nyakwigendera akaba yarayikoreshaga atari iye, nyirayo akaba yarakomeje kuyishakisha ayoberwa irengero ryayo, nk’uko aya makuru dukesha Ubushinjacyaha abivuga.

Icyaha cyakozwe cyo kwica umuntu biturutse ku bushake, ni icyaha gihanishwa igifungo cya burundu, giteganywa n’ ingingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nukuri birababaje, aryozwe ibyo yakoze amaraso ya mushuti we azamuhame

Eugene yanditse ku itariki ya: 29-06-2021  →  Musubize

AHANWE BY’INTANGARUGERO

VUGUZIGIRE Bonaventure yanditse ku itariki ya: 29-06-2021  →  Musubize

Bavuga gufungwa burundu nyamara ntihavugwa indishyi kubagezwe.ningaruka zabo bicanyi ngo imitungo yabo ifatwe igurishwe nkiyo.moto amenyeshe.aho iri gufungwa burundu ubundi sinacyo,gikwiye hakwiye icyo kwica abo bicanyi

lg yanditse ku itariki ya: 29-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka