Aganira n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri Karugarama yatangaje ko Abanyarwanda nta mpungenge bakwiye kugira ku biri guhwihwiswa ku bijyanye n’iyoherezwa rya Mugesera mu Rwanda.
Yagize ati: “Byatinda bitatinda Mugesera agomba koherezwa mu Rwanda. Nta gushidikanya ko azaza kandi azahabwa ubutabera bwiza butabogamye.”
Yavuze ko Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe kurwanya ihohoterwa kadafite ubushobozi bwo kwangira u Rwanda kuburanisha Mugesera kuko u Rwanda ruri mu bihugu byasinye guca akarengane ku isi.
Minisitiri Karugarama akomeza avuga ko ahubwo Mugesera akwiye gutuza akicuza ku magambo yavuze aho gukomeza kubeshya ubwenge bwe ko ari umwere.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|